U Bushinwa bwashimye umusanzu wa Wisdom Schools mu burezi mpuzamahanga

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, H.E Wang Xuekun yishimiye umusanzu Ishuri Mpuzamahanga, Wisdom School rigira mu guteza imbere uburezi n’uburere kuko asanga igihe kigeze ngo abana bahabwe ubumenyi buzatuma bashobora kwibeshaho ku Isi hose.

Ababa ba Wisdom School batsinze irushanwa ry’Igishinwa bahembwe ibihembo bitandukanye

Ubwo amashuri ya Wisdom Schools abanza yitabiraga irushanwa rigamije kwerekana ubuhanga mu bumenyi n’ubugeni mu Rurimi rw’Igishinwa ryabahuje n’ibindi bigo bitanu bikomeye mu Rwanda, ku wa 28 Gicurasi 2023 hagomba gutoranywamo abana 6 bahatana ku rwego rw’igihugu, abana bose batsinze ni abo muri Wisdom Schools.

Byatumye ku wa 11 Kamena, 2023 bongera guhurira i Kigali imbere y’inteko y’abahanga yiganjemo Abashinwa, n’abo mu yandi mashuri yisumbuye n’amakuru bongera kugaragaza ubumenyi n’ubuhanga bafite bakoresheje ururimi rw’Igishinwa.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, H.E Wang Xuekun yashimiye Wisdom Schools umusanzu wayo mu guteza imbere uburezi n’uburere, no guharanira ko abo yareze badahora bategereje gukorera iwabo gusa.

Wang Xuekun yagize ati “Birashimishije cyane kubona abana nk’aba bavuga ururimi rw’Igishinwa neza badategwa. Biratwereka ko Wisdom School irera neza kandi ni ngombwa kuko aho Isi igeze, bisaba umuntu ushobora gukorera aho ariho hose. Ururimi rwacu rukoreshwa na benshi ku Isi kandi iyo abantu bavugana biraborohera gukorana, iri shuri tuzarisura dukomeze gufatanya.”

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie, agaragaza amahirwe ari mu kumenya neza Igishinwa agashishikariza abana n’ababyeyi bakorana kumenya ko umusanzu wabo ari ugutegurira umwana inzira izatuma yibeshaho neza aho kubera igihugu umutwaro kandi yarize.

Yagize ati “Twe turabizi kandi turabibona. Umubyeyi ureba kure na we yakwiye kuba abibona kuko Igishinwa gikoreshwa na benshi cyane ku Isi, Ubushinwa bukora byinshi ku buryo bwabaye isoko ry’Abanyamerika, Uburayi na Afurika haba mu nganda n’ikoranabuhanga. Murumva rero ko tugomba gutegura abana bacu kugira ngo bazabe abakomeye bahereye kuri ayo mahirwe.”

Bamwe mu bana bitabiriye iryo rushanwa bagahesha ishema abarezi n’ababyeyi babo, bavuga ko ibanga ryo gutsinda neza barikesha kuba barize neza kandi iyo babajijwe babanza kumva neza ikibazo bakabona gusubiza kandi gutsinda mu bambere ari intego batozwa bakiri bato.

Ineza Gloria yagize ati “Twe twize neza kandi buri gihe badutoza gutsinda mubambere, tugerageza kumva neza ikibazo ubundi tugasubiza neza ibyo twabajijwe.”

- Advertisement -

Akazara Leon Victor na we yagize ati “Ndishimye cyane kuko ni ishema guhagarara imbere y’Abashinwa n’abayobozi babo bakishimira ibyo turi gukora, byanteye imbaraga nyinshi ku buryo numva nta kintu na kimwe gikwiye kunanira. Ngerageza kumva no gusubiza neza kandi abarimu bacu baba baratwigishije neza.”

Wisdom schools zigisha amasomo asanzwe yagenwe hakibandwa ku ndimi z’Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Igishinwa cyatangiye kuva 2021 mu mashuri abanza n’ay’isumbuye, naho abana bose 6 ba Wisdom school bitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n’ibikoresho by’ishuri.

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools bushishikariza ababyeyi bose bifuza kuharerera ko bwatangiye kwandika abana bashya baziga mu mwaka w’amashuri 2023-2023 kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muyisumbuye S6.

Ukeneye andi makuru yahamagara kuri (+250) 788 478 469, (+250) 782 407 217 na (+250) 784 188 101.

UMUSEKE.RW