U Rwanda mu nzira zo guhuza iterambere no kubana neza n’ibidukikije

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku buryo iterambere rigomba kubana neza n’ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya

Byavugiwe mu nama yahuje Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije n’abafatanyabikorwa yabaye kuwa 22-23 Kamena 2023.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’iterambere ry’Imijyi ryubatse ku budahangarwa bw’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko ibiza biherutse kwibasira u Rwanda byerekanye ko hari ingamba zikomeye zigomba gufatwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati ” Tugomba guteza imbere Igihugu cyacu, ariko twubaka ubudahangarwa tutibagiwe yuko iyo utubatse ubudahangarwa, ibyo wubatse birasenyuka.”

Yavuze ko bahuye n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebere hamwe icyakorwa mu buryo burambye.

Ati ” Ntabwo tuzongera guhura n’ingaruka y’imihindaguririkire y’ibihe bisenya ibikorwaremezo kubera ko tutiteguye.”

Hemejwe ko hagomba kubaho uburyo bwo gufasha abayobozi guhanahana amakuru y’ibyanozwa mu guhuza amajyambere no kubana neza n’ibidukikije.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko bakomeje gufatanya na Guverinoma n’abafatanyabikorwa banyuranye, kugira ngo ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bibashe gukemurwa.

- Advertisement -

Muri gahunda yo guhindura Imijyi, Juliett Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA yavuze ko hari Imijyi yo mu Rwanda irimo n’uwa Kigali batangiye guhuza ibikorwa by’iterambere no kurengera ibidukikije.

Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya REMA
Abitabiriye inama bavuga ko amajyambere agomba kujyana no kurengera ibidukikije

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW