U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi gitegurwa na PSG

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abana bakinira irerero ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain riherereye mu Rwanda, batangiranye intsinzi mu irushanwa rihuza amarerero y’iyi kipe aherereye mu Bihugu bitandukanye.

Abatarengeje imyaka 13 b’u Rwanda bazacakirana na Brésil

Guhera tariki 1 Kamena 2023, amakipe ahagarariye u Rwanda yerekeje mu Bufaransa aho yari agiye gukina.

Nyuma yo gutsinda imikino mu byiciro byombi [U11 na U13], U Rwanda na Brésil byageze ku mikino ya nyuma muri iri rushanwa rihuza Amashuri y’Umupira w’Amaguru ya Paris Saint-Germain ku Isi.

Amakipe ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa [Paris Saint-Germain Rwanda], yitwaye neza mu minsi ibiri y’irushanwa kuko yatsinze imikino yose yakinnyemo, binayihesha itike yo gukina imikino ya nyuma.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 11 yitwaye neza kuva ku munsi wa mbere, ibanza gutsinda Kuwait mbere yo gukurikizaho Turikiya n’u Bufaransa.

Mu batarengeje imyaka 13, u Rwanda rwatsinze Turikiya, u Bufaransa, u Bwongereza ndetse na Koreya y’Epfo, rubona kubona itike igera ku mukino wa nyuma.

Mu byiciro byombi, u Rwanda rurakina na Brésil ku mikino ya nyuma iteganyijwe kuri uyu wa Mbere kuri Parc des Princes, ruhatanira Igikombe cy’Isi kiri guhuza ibihugu birenga 20 byitabiriye iri rushanwa.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi, ikaba iya kabiri ryitabirwa n’ikipe zo mu Rwanda. Ku nshuro ya mbere, abatarengeje imyaka 13 b’u Rwanda begukanye igikombe mu gihe abatarengeje imyaka 11 basoreje ku mwanya wa kane.

Ubwo amakipe ahagarariye u Rwanda yahagurukaga mu Gihugu, umutoza mukuru wa yo, Nyinawumuntu Grâce unayobora igice cya tekiniki muri iri shuri riherereye i Huye, yavuze ko afitiye icyizere aba bana.

- Advertisement -
Abatoza b’aya marerero bose basuye icyicaro gikuru cya Paris Saint-Germain

UMUSEKE.RW