U Rwanda rwamaganye raporo ishinja ba Jenerali barwo gufasha M23

U Rwanda rwamaganye raporo iherutse gusohorwa n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryashyize mu majwi Abajenerali b’u Rwanda kugira uruhare mu gufasha umutwe wa M23 ukomeje kujujubya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Umutwe wa M23 ukomeje kwegekwa k’u Rwanda

Ni raporo yasohotse ku wa 13 Kamena 2023 ivuga uburyo ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23 urwanya leta ya DR Congo.

Iyo raporo ivuga mu mazina bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda aho ivuga ko aribo batanga ibikoresho n’amabwiriza ku mutwe wa M23.

Izo nzobere za LONI zivuga ko ibikorwa bya M23 byacuzwe kandi biyoborwa na General James Kabarebe, umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Paul Kagame.

Zishyira mu majwi kandi General Jean Bosco Kazura, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Major General Franck Mugambage, Major General Vincent Nyakarundi, Major General Ruki Karusisi, Major General Eric Murokore na Brigadier General Rugumyangabo Gacinya.

Izo nzobere zivuga kandi ko abasirikare b’u Rwanda muri DR Congo barimo abo mu mutwe wa ‘special forces’ no mu nkeragutabara, bayoborwaga na Brigadier General Andrew Nyamvumba bakorana na M23.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 22 Kamena 2023 yavuze ko iriya raporo ishingiye ku bimenyetso bidafatika ndetse n’amakuru atizewe agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri RDC.

Yavuze ko itsinda ry’impuguguke ryakoze iriya raporo rikura amakuru mu bagize Guverinoma ya Congo, mu bahoze ari abarwanyi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC irimo uzwi nka “Wazalendo”.

Mu bo iri tsinda rikuraho amakuru kandi ngo harimo abanyekongo bari mu miryango n’amashyirahamwe bigamije gusebya u Rwanda.

- Advertisement -

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iyo raporo yirengagije ingamba ibihugu byo mu Karere byafashe zigamije kugarura amahoro, ndetse na LONI ukaba warazishyigikiye.

Yananiwe kandi kwerekana uruhare rwa RD Congo mu guhungabanya amasezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda, harimo n’ibikorwa by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu Burasirazuba bwa DRC.

Yagize iti “Ikindi kirengagijwe ni ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi, n’uburyo DRC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iriya raporo yambuye uburemere ikibazo cy’iterabwoba rikorerwa abanyekongo bo mu miryango y’Abatutsi, ahubwo igashinja aba baturage bari mu kaga kuba ba nyirabayazana b’akababaro gakomeye bafite.

Yagize iti ” Ibi bivuguruza cyane raporo zakozwe n’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga, bikanagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside n’umugambi wo kuyikwirakwiza ukomeje.”

Ni raporo kandi ivuguruza ubuhamya butangwa n’ibihumbi by’impunzi z’abanyekongo zahatiwe guhungira mu bindi bihugu byo mu Karere birimo n’U Rwanda, kuva mu myaka 20 ishize.

Ngo ntigaragaza ibyatangajwe n’Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira jenoside, aho mu mpera za 2022 no mu ntangiriro za 2023 yatabarije Abatutsi bicwa muri DRC.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iriya raporo yongeye gushimangira iterabwoba rikomeje gukorwa n’umutwe witwaje intwaro w’abajenosideri wa FDLR ushyigikiwe na guverinoma y’i Kinshasa, kimwe no kuba warongereye ubushobozi bwawo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize iti “Iyi raporo igaragaza inkunga y’amafaranga, iy’intwaro, ndetse n’ugukingirwa ikibaba mu rwego rwa politiki guverinoma ya DRC ikorera FDLR, kandi yemeza ko, hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro, FDLR yafatanyije n’ingabo za DRC (FARDC) kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, inshuro nyinshi mu myaka ishize.”

U Rwanda rwababajwe no kuba itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bihishira ukuri kw’intandaro y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DRC.

Ni ibinyoma bifatwa nk’ibigamije kongera amakimbirane bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni mu karere, bitaretse no gukomeza guteza umutekano muke n’iterabwoba ku mupaka w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yasezeranyije ko izakomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukumira ibyavogera ikirere n’imipaka byayo.

Yagize iti ” Tunigizayo ibitero byaterwa n’imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu n’umutekano usesuye ku Baturarwanda bose.”

U Rwanda rwashimangiye ko ruzakomeza gushyigikira ingamba zashyizweho mu Karere, by’umwihariko amasezerano ya Nairobi na Luanda, mu gutanga umusanzu wo kubungabunga amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW