Ubuziranenge bw’ibiribwa bwagaragajwe nk’intwaro mu kongera abasura u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa no mu mahoteli bavuga ko kugera ku gipimo cyifuzwa cy’ubuziranenge rw’ibiribwa ari intambwe yo kongera ubukungu bw’Igihugu no kongera umubare w’abasura u Rwanda.

Abahawe ibyemezo by’ubuziranenge ku kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa

Byavugiwe mu birori byo gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa ku mahoteli 16 n’ibigo 2 bitunganya ibiryo by’amatungo.

Ni ibyemezo bishimangira ko ibyo bakora byujuje amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego Mpuzamahanga.

Soeur Turabamariya Christine, umuyobozi wa Cenetra Hotel iherereye mu Karere ka Gasabo iri mu zahawe icyemezo cy’ubuziranenge avuga ko abanyamahanga bagana iyo hoteli biyongereye.

Abo banyamahanga ngo batangazwa n’urwego iyo hoteli iriho kuko baba bizeye umutekano w’amafunguro bahabwa.

Agaragaza ko basabobanukiwe kwita no gutunganya ibyo bateka, kubitekesha ubushyuhe bwagenwe, kubishyira muri firigo zidafite ikibazo n’ibindi bishingiye ku kwimakaza isuku n’ubuziranenge.

Ati ” Umukiliya usobanukiwe n’ubuziranenge bw’amafunguro wese aza yisanga, tukamwakira neza akagenda yishimye kandi yifuza kugaruka ndetse n’abaturutse mu mahanga rero basigaye baza batangara cyane bishimiye urwego turiho.”

Nyirishema Felix, umuyobozi wa Huye Feeds nawe agira ati “Ni uguhugura abakozi bagakora bagamije gukora ibintu byujuje ubuziranenge, bifite isuku, gupima ibiryo buri gihe no gutegura amamashini ku buryo buhoraho.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge [RSB], Raymond Murenzi avuga ko mu gutanga icyangombwa cy’ubuziranenge Mpuzamahanga bareba uruhererekane rw’ibiribwa kuva mu murima kugera ku isahani.

- Advertisement -

Ati “Hoteli dufite ziragenzurwa umunsi ku wundi, ibyo zitanga navuga ko byujuje ubuziranenge ariko nanone bigomba kubona ya certificat kugira ngo bikomeze kugira icyizere ku rwego Mpuzamahanga.”

Murenzi avuga ko ikibazo cy’amahoteli yajyaga guhaha ibiribwa mu mahanga cyagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze bitewe n’umubare w’abagenda babona ibyangombwa by’ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko iki cyemezo cy’ubuziranenge bw’ibiribwa, gifasha abantu aho bari hose ku Isi kumenya hoteli nziza kandi yujuje ibisabwa ku rwego Mpuzamahanga.

Ati “Icyangombwa cy’ubuziranenge kigushyira ku rwego runaka, kandi amahoteli yacu yo mu Rwanda iyo urebye amaze kugera ku byangombwa bitandukanye.”

Avuga ko kuba mu bahawe ibi byemezo by’ubuziranenge harimo abakiri bato bitanga icyizere ko bazafasha abandi, aboneraho kubasaba kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe barushaho kunoza serivisi batanga.

Ati “Umukoro nabaha ni uko, ntabwo icyangombwa aricyo gukora neza, ushobora kukibona ugakomeza gukora neza, ukacyubaha ugakomeza no kugana imbere.”

Yashimiye RSB n’abafatanyabikorwa bongereye ubumenyi aya mahoteri n’ibigo bitunganya ibiryo by’amatungo kugeza ku rwego rwo guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge ku kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge [RSB] kivuga ko iki cyemezo kizajya gihabwa abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa n’abakora mu bucuruzi bwa serivisi mu mahoteli n’ubukerarugendo.

Kugira ngo uhabwe icyemezo cy’ubuziranenge hapimwa, ibiribwa, uburyo bitegurwa, ibyo abateka batekeramo, iminzani ibipima ndetse n’inyubako muri rusange.

Kuva mu mwaka wa 2019, RSB imaze gukorana na Trade Mark Africa mu guhugura no gutanga ubujyanama ku bigo byo mu ruhererekane nyongeragaciro bw’ibiribwa no mu mahoteli bigera kuri 65.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW