Umunsi w’igitaramo cya James na Daniella wahindutse

Itsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, James & Daniella, ryahinduye amatariki y’igitaramo cyo gusangiza ibyishimo abantu 1000.

Ni igitaramo cyagombaga kuba ku wa 2 Kamena 2023 kimuriwe ku wa 04 Kamena 2023 muri Kigali Convention Centre aho kwinjira ari ibihumbi 15 Frw.

Ni cyo bazatangiramo umusogongero wa zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri album yabo ya gatatu bise ‘Ibyiringiro’ ndetse n’izindi bateganya gushyira ku izakurikiraho.

Iyi album iri gucururizwa ku rubuga rwa ABA, igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo ebyiri ziri mu rurimi rw’Igiswahili n’imwe iri mu Cyongereza.

Muri iki gitaramo hazanabamo igihe cyo kumva ubuhamya bwiza bw’ubuzima baciyemo mu myaka itatu ishize badakora igitaramo ndetse n’ amasomo menshi bize ku bantu.

Aba bahanzi bavuga ko bahisemo kugitegura nyuma yo kubona ubutumwa bwa bamwe bavuga ko batakijya gusengera mu nsengero zitandukanye ahubwo bafashwa n’indirimbo zabo.

Basobanura ko bahisemo gutumira abantu 1000 kuko batifuza ko cyakwitabirwa n’abantu benshi hakazamo akavuyo n’urusaku rwinshi.

Ku bantu bari hanze y’u Rwanda nabo batekerejweho dore ko iki gitaramo kizanyuzwa ku rubuga rwa Eastflix.

Ku batuye ku mugabane wa Afurika, bazagikurikira babanje kwishyura 5$ mu gihe abari hanze yayo bazishyura 10$.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW