Umunyarwanda anywa Litiro 72 z’amata mu mwaka wose

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yashimangiye ko ikigereranyo cyo kunywa amata ku Munyarwanda kigeze kuri litiro 72 ku mwaka aho bifasha mu kurwanya imirire mibi mu bato n’abakuze.

Ndolimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri MINAGRI ahereza abana amata

Izamuka ry’umukamo ryongereye ubukungu bw’igihugu no kugabanya imirire mibi mu bana binyuze muri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gukangurira abanyarwanda kunywa amata.

Umukamo wavuye kuri toni 142.511 mu mwaka wa 2005 ugera kuri Toni 999.976 mu mwaka wa 2022 aho byitezwe ko uzagera kuri toni 1,274,554 mu mwaka wa 2024.

Mu 2005, Umunyarwanda yanywaga litiro 15 ku mwaka, ubu mu 2023 anywa litiro 72 ku mwaka, ni mu gihe FAO ivuga ko abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umuntu yagombye kuba anywa litiro 125 ku mwaka.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amakusanyirizo 132 n’ibyuma bikonjesha amata bifite ubushobozi bwo kwakira litiro z’amata 483.000 hirya no hino mu Turere dutandukanye tw’igihugu.

Hubatswe inganda 50 zirimo 7 nini n’into 43 zitunganya amata, zifite ubushobozi bwo kwakira litiro 254.000 ku munsi.

Ni mu gihe ibarura ry’inka ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda hari Inka 1.517.000, aho 88% byazo ari izitanga umukamo.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 01 Kamena 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’amata.

Ni umunsi waranzwe no guha abanyeshuri amata kuko bituma bagira ubuzima bwiza bikagira n’uruhare mu gutsinda amasomo.

- Advertisement -

Havuzwe ko n’ababyeyi basabwa kwibuka guha abana amata kuko afite intungamubiri zifasha abana gukura neza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, Ndorimana Jean Claude avuga ko imbaraga zashyizwe mu kuvugurura ubworozi bitanga icyizere cy’uko mu myaka itatu iri imbere, Umunyarwanda azaba anywa Litiro 125 z’amata ku mwaka.

Ati “Mu gihe cy’imyaka nk’itatu iri imbere twaba tumaze kugera kuri kiriya kigereranyo cy’amata umunyarwanda yakwiye kunywa, kugira ngo tugere ku kigero cy’umuturage wo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakwiye kuba anywa ku mwaka.”

Yasabye kandi ko kunywa amata byaba umuco ndetse ko buri wese akwiriye kuzinduka ayanywa aho kuzindukira kuri byeri n’urwagwa.

Ati “Ntabwo tuje kubuza abantu basomaga yenda ku nzoga kuyibacaho ariko nibura ntazinduke anywa inzoga, nazinduke anywa amata noneho abone imbaraga zo gukora, nashaka gusoma kuri yo nzoga ayinywe nimugoroba.”

Yavuze ko mu kurushaho kongera umukamo, Leta ikomeje gushyiraho gahunda zirimo gushyiraho ibikorwa remezo nk’amakusanyirizo, kwegereza amata ibigo by’amashuri ndetse n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Gahunda yo guha abana ku mashuri yazamuye imyigire yabo

Kuvugurura icyororo cy’inka mu Rwanda byagize uruhare rufatika mu kongera umubare w’inka no guha ifaranga aborozi b’inka.

Mukangiruwonsanga Agnes, umworozi ukuriye Koperative IAKIB yo mu Karere ka Gicumbi avuga ko kunywa amata bifite umumaro, kuko akungahaye ku ntungamibiri, bigatuma abantu bagira ubuzima bwiza.

Ati” Haba mu mvura haba ku zuba amata turayahorana, Inka iguha icyo wayihaye, itanga amata bitewe nuko wayitayeho, itanga ifumbire umusaruro ukiyongera.”

Mu kongera Inka zitanga umukamo no gushyigikira gahunda ya Girinka, RDDP imaze gutanga inka zirenga 6338 zirimo 4001 zatanzwe zihaka na 2337 zatanzwe mu kwitura.

Umushinga wa RDDP ku bufatanye n’Ihuriro ry’abateza imbere ibikomoka ku mukamo, RNDP, hashyizweho utubari tw’amata (milk bars/kiosks/milk zones) 20 muri Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Huye, Nyanza, Ruhango, Nyagatare, Kayonza na Rwamagana mu rwego rwo kongera amata mu gihugu.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’amata washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, mu rwego rwo gufasha abantu guhora bazirikana akamaro k’amata mu mirire, imikurire n’imibereho myiza ya muntu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW