Abagana 2 Shots Club bagiye gutaramana na Maji Maji

Akabari ka 2 Shots Club gaherereye i Remera, kagiye gufasha Abanyarwanda gutarama ku munsi wo Kwibohora kw’Abanyarwanda.

Nkurunziza Pierre Damien wamamaye nka Maji Maji, agiye gutaramana n’abajya mu kabari ka 2 Shots Club

Tariki 4 Nyakanga buri mwaka, Abanyarwanda baba bibuka Kwibohora  kwa bo bitewe n’uko iyi tariki ifite igisobanuro kinini ku mateka y’u Rwanda.

Mu rwego rwo kuticisha Abanyarwanda irungu, 2 Shots Club yateguye igitaramo kuri uyu wa Mbere guhera Saa moya z’ijoro kugeza bucyeye.

Abagana aka kabari, baraba bataramiwe na Live Band ya Don Gaga ndetse na Nkurunziza Pierre Damien wamamaye nka Maji Maji.

Iri zina rya Maji Maji, yarihawe kubera indirimbo ye yise gutyo. Uyu mugabo azwiho gutarama cyane, ndetse agashimisha abitabira ibitaramo bye.

Aka kabari kazwiho gutaramiramo abahanzi bazwi ku njyana Gakondo, nka Cyusa Ibrahim n’abandi.

Maji Maji agiye gutaramira abasanzwe bagana mu kabari ka 2 Shots Club

UMUSEKE.RW