Abakekwaho kwiba telefoni bakozwemo ubudehe “batandatu bafashwe”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafashe agatsiko k’abasore bakekwaho ubujura bwa telefoni, ndetse izibwe zisubizwa benezo.

Agatisko k’abajura kibaga telefoni n’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Abafashwe bagera kuri batandatu RIB “ivuga ko ari agatsiko k’abajura” kibaga amatelefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Telephone 35 bafatanywe mu zo RIB ivuga ko bibye zashyikirijwe ba nyirazo.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubutumwa RIB yatanze, ni ubwo gushimira ubufatanye abaturage bakomeje kuyigaragariza, mu gutanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bafatwe.

Uru rwego rwibukije abantu bafite umugambi wo kwishora mu  byaha, ko bakwiriye kubireka ngo kuko yaba RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, badateze kudohoka mu kurwanya abo bishora mu byaha.

Abari bibwe telefoni bazishyikirijwe bizezwa umutekano wabo

RIB yaburiye abantu kwirinda kwishora mu byaha n’ubugizi bwa nabi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -