Abarinda umutekano wa Perezida Mohamed Bazoum bamufashe bugwate

Muri Niger haravugwa “igerageza ryo guhirika ubutegetsi”, abashinzwe kurindira umutekano Umukuru w’igihugu bamufashe bugwate, banafunga imihanda ijya mu rugo rwe, n’iyerekeza kuri za Minisiteri.

Mohamed Bazoum yagiye ku butegetsi muri 2021

BBC ivuga ko hari ubwoba ko Perezida Mohamed Bazoum wa Niger yakorewe Coup d’Etat.

Nta masasu yavuze, gusa Umuryango wa Africa yunze Ubumwe wamaganye iki gikorwa, uvuga ko kidashobora kwemerwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Niger byatangaje ko abarinda Perezida bagerageje guhabwa ubufasha na bamwe mu basirikare badashyigikiye “ubuyobozi”.

Umwe mu bahaye amakuru Ibiro Ntaramakuru, AFP avuga ko kiriya gikorwa kigaragaza uburakari bw’abasirikare.

Andi makuru avuga ko Perezida wacyuye igihe muri kiriya gihugu, Mohammed Issoufou, na bamwe mu bayoboye kiriya gihugu bagerageje guhuza impande zihanganye ariko ntiharamenyekana umusaruro byagezeho.

Uwahaye amakuru AFP uvuga ko ari hafi ya Perezida, yavuze ko ibiganiro ntacyo byagezeho, ko abasirikare bakomeje gufata bugwate Umukuru w’Igihugu, bakaba banze kumurekura, ariko bakaba bahawe gasopo n’igisirikare.

Perezidansi ya Niger yatangaje ko “Igisirikare kiteguye gutera” bariya bafite uruhare muri kiriya gikorwa.

Itangazo rivuga ko Perezida Mohamed Bazoum n’umuryango we bameze neza.

- Advertisement -

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI ivuga ko abasirikare bashyigikiye Perezida bagose urugo rwe, n’ahakorera Radio y’igihugu.

Umuryango w’ubukungu mu bihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba, (Ecowas) wasohoye itangazo uvuga ko ibyabaye muri Niger ari igeragezwa rya Coup d’Etat, ukaba wamaganye icyo wise gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.

Perezida Mohamed Bazoum ari ku butegetsi kuva muri Mata, 2021 yagiyeho asimbuye Mohammed Issoufou.

Inkuru turakomeza kuyikurikirana…

UMUSEKE.RW