Ambasaderi w’u Burundi yapfiriye mu Misiri bitunguranye

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu Burundi yatangaje ku Cyumweru urupfu rwa Ambasaderi w’iki gihugu mu Misiri, Cheik Rachid Malachie Niragira.

Cheik Rachid Malachie Niragira yasanzwe mu cyumba yapfuye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko “ababajwe n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Burundi i Cairo, Cheik Rachid Malachie Niragira.”

Yavuze ko urupfu rwe wabaye ku wa Gatandatu.

Amakuru avuga ko Ambasaderi Niragira ku wa Gatanu yaryamye ari muzima, yumvikana n’umukozi we ko buzacya ku wa Gatandatu bakajya guhaha.

Bukeye ku wa Gatandatu, umukozi yaramutegereje ngo abyuke araheba, abonye ko atabyutse kandi amasaha amaze kuba kumanywa ajya gukomanga ku cyumba yumva undi ntavuga, afunguye asanga yapfuye.

Perezida Evariste Ndayishimiye kuri Twitter, yihanganishije umuryango n’inshuti za Nyakwigendera.

Cheik Rachid Malachie Niragira yari yagizwe Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri kuva tariki 17 Mata, 2021.

Yanahagarariye u Burundi mu bwami bwa Maroc.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -