Babwiye RIB ko banywa Kanyanga bagira ngo bacurike inzoka

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi babwiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko hari abanywa ikiyobyabwenge cya Kanyanga bagamije gucurika inzoka zo mu nda.

RIB yaburiye abaturage bakoresha ibiyobyabwenge

Ni mu bukangurambaga urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bagira aho begera abaturage aho batuye bakanakira ibibazo bafite, kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023 berekeje mu murenge wa Ngamba w’akarere ka Kamonyi.

Nsabimana Daniel umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibiyobyabwenge n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge yavuze ko uwahinze, uwahishe, uwatunze n’uwacuruje urumogi iyo afashwe akagera imbere y’Urukiko icyaha kimuhama ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Yagize ati“Uretse urumogi kandi ukoresha n’ibindi biyobyabwenge birimo kanyanga, rwiziringa n’ibindi iyo abihamijwe n’urukiko nawe arabiryozwa.”

Bamwe mu batuye Ngamba ya Kamonyi mu biganiro bagiranaga na RIB bayibwiye ko biriya biyobyabwenge bumvaga ko hari indwara bivura.

Umwe ati“Kanyanga hari abayinywa bagirango bacurike inzoka”

Undi nawe ati“Rwiziringa hari ubwo yifashishwa ku nka kugirango ivure ikibagarira”

Nsabimana Daniel ukorera RIB yabwiye bariya baturage ko ibyo bibwira atari byo. Ati“Ibyo bya rwiziringa byakoreshwaga abavuzi b’amatungo(Veternaire) bataraza cyangwa ngo babe benshi ahubwo ni mubagane niba urwaye inzoka jya kwa muganga iby’uko kanyanga ivura inzoka sibyo ahubwo iraguhuhura.”

RIB ikomeza ivuga ko akenshi urubyiruko arirwo rukoresha ibiyobyabwenge ariko bidakwiye ikindi abaturage bibukijwe nuko agati kamwe ku rumogi kugahinga biri mu kiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

- Advertisement -

Nsabimana yagize ati“Birababaje kuba umuntu ava mu bandi akajya gufungwa burundu azira ibiyobyabwenge bibujijwe.”

RIB mu kurwanya ibiyobyabwenge ifatanyije na RBC ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikunde ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, tubyirinde”.

RIB kandi ibwira abantu kwirinda ibyaha byose ndetse no kubungabunga ibidukikije kuko ubirenzeho anabihanirwa n’amategeko.

Abaturage begera RIB ikumva ibibazo bafite mu biro byayo ngendanwa
RIB n’inzego z’ibanze bari mu bukangurambaga bwo kubwira abaturage kwirinda ibyaha

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Kamonyi