Basketball: Ikipe y’Igihugu yagiye muri AfroCan 2023

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya AfroCan 2023 izabera i Luanda muri Angola muri uku kwezi.

Bagiye mu rukerera

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga 2023, ni bwo ikipe y’u Rwanda  yahagurutse i Kigali  yerekeza i Luanda muri Angola mu mikino ya AfroCan 2023.

Iyi kipe y’u Rwanda yahagurukanye n’abakinnyi 12. Yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe Saa Saba n’iminota 45 n’indege ya Ethiopian Airlines, ica  Addis Abeba muri Éthiopie  Saa Kumi n’imwe n’iminota 50 bikaba Saa Kumi n’iminota 50 za Kigali.

Yahagurutse Addis Abeba  yerekeza i Luanda Saa tatu n’iminota 40 z’amanywa, bikaba Saa mbiri n’iminota 40 za Kigali. Biteganyijwe ko iyi kipe igera i Luanda Saa Saba n’iminota za Kigali.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu na Maroc na Tunisie. Itsinda rya Mbere ririmo Kenya, Gabon na Côte d’Ivoire. Irya Kabiri ririmo Angola, Nigeria na Mali. Irya Kane ririmo Cameroun, Mozambique na Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi 12 ikipe y’u Rwanda yajyanye: Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Furaha Cadeaux de Dieu, Manzi Dan, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Hagumintwari Steve, Kendal Gray, William Robyens, Rutatika Sano Dick, Ntore Habimana, Ngabonziza Patrick, Turatsinze Olivier na Kazeneza Emile Galoi.

Umutoza mukuru ni Murenzi Yves yungirijwe  na Gasana Kenneth usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu akaba yaragize imvune ndetse na Mugabe Aristide.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya Kabiri, rizatangira tariki 8-16 Nyakanga 2023. Imikino ya ¼ izakinwa tariki 13 Nyakanga, iya ½ yo izakinwe tariki 14 Nyakanga, maze uwa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, uzakinwe tariki 16 Nyakanga.

Ubwo ryakinwaga ku nshuro ya Mbere mu 2019, ryabereye muri Mali ryegukanwa na Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC.

- Advertisement -
Kenneth Gasana ufite imvune, yagiye ari umutoza wungirije
Hagumintwari Steve yari afite akanyamuneza
Buri wese afite icyizere
Akanyamuneza ku maso ya bo

UMUSEKE.RW