Bugesera: Umubyeyi ufite impanga zitaruzuza amezi 2 zamurwaranye Bwaki

*Ufite ubufasha wabunyuza kuri 0727560466 ibaruye kuri Ishimwe
Ishimwe Rosine, wabyaye abana b’impanga bazima ariko umwe akaza kugira ikibazo cy’umutima ataruzuza amezi abiri, aravuga ko bamurwaranye bwaki agasaba ubufasha kugira ngo bagire imibereho myiza.
Umubyeyi waba bana arasaba ubufasha kugira ngo batamucika abareba

 

Uyu mubyeyi atuye mu Mudugudu wa Gitaramuka, Akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, Abana be bari mu buzima bukomeye cyane.
Ishimwe avuga ko uwo bashakanye yamutanye abo bana, ubu acumbitse ku mugiraneza wamutije aho arambika umusaya ngo bucye kabiri.
Izi mpanga usibye kuba umwe afite ikibazo cy’umutima, zombi zazahajwe n’imirire mibi, umusatsi watangiye gucurama.
Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE yavuze ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana be by’umwihariko uwahuye n’ikibazo cy’umutima kuko adahabwa ubuvuzi.
Avuga ko inshuro zose amaze asiragira ku Kigo Nderabuzima cya Mayange banze kuvura uwo mwana kubera ko nta bwisungane mu kwivuza afite.
Yagize ati “Barambwira ngo umutima ntumeze neza ngomba kujya kumuvuza, ariko ngo ntacyo bamfasha ntafite Mituweli ngo bampe transfer njye ku bitaro bya ADEPR Nyamata.”
Yongeraho ko “ Ubu ntegereje icyo Imana izakora, babyimbye inda bitewe n’imibereho mibi.”
Umwe mu baturanyi be witwa Uwase Sandrine avuga ko uyu mubyeyi atabasha kubona amashereka ahaza abana babiri by’umwihariko no kuvuza uwahuye na buriya burwayi.
Yagize ati ” Abaturanyi turasaba abagiraneza ko yafashwa kuvuza uyu mwana ndetse akabona n’icyo gutunga aba bana kugira ngo bazahure ubuzima bwabo.”
Ishimwe avuga ko atewe impungenge n’ubuzima bw’aba bana cyane ko bimusaba ko ahantu hose agiye abaheka akabajyana.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko agorwa no kubona ibibatunga agasaba ko yafashwa kubona inyunganirabere ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo kitari kizwi ariko bagiye kumugeraho bakareba icyo bamufasha.
*Ufite ubufasha wabunyuza kuri 0727560466 ibaruye kuri Ishimwe
Umwe muri bo yafashwe n’uburwayi bw’umutima, banze kumuvura kuko nta Mituweli
Ishimwe Rosine arasaba ubufasha kugira ngo abana be bagire ubuzima bwiza
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera