Bugesera: Umusore yiyahuje ishuka

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 wo mu Karere ka Bugesera yasanzwe yiyahuje ishuka nyuma y’igihe atumvikana n’ababyeyi be kubera ibiyobyabwenge yari asanzwe akoresha.
Akarere ka Bugesera mu ibara ritukura

 

Amakuru y’urupfu rwa Byiringiro Honore bakundaga kwita ‘Boy’ yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange.
Abaturage bavuga ko ubwo abavandimwe ba Byiringiro bavuzaga induru bahuruza basanze anagana mu ishuka yari ihambiriye ku gisenge cy’inzu.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, Ruzindana Patrice yabwiye UMUSEKE ko yahurujwe na mukuru wa nyakwigendera utuye i Kigali amusaba kwihutira gutabara.
Mudugudu avuga ko yagezeyo agasanga koko amanitse mu ishuka yapfuye aho ngo bahise babimenyesha inzego zisumbuyeho.
Yagize ati “Yakundaga kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse n’inzoga z’inkorano, yitwaraga nabi muri sosiyete.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Ephrem Sebarundi nawe yahamije ko uriya mwana yiyahuye yari asanzwe atumvikana n’ababyeyi be.
Yavuze ko Nsengiyumva Isaie se wa nyakwigendera hashize ukwezi arwariye mu bitaro i kanombe aho arwajwe na nyina witwa Mukandemezo Evelyne.
Yagize ati “Yari asanzwe afitanye ibibazo n’ababyeyi  itewe n’ibiyobyabwenge yanywaga bigakekwa ko aribyo byatumye yiyahura hashingiwe ku myitwarire ye.”
Gitifu Sebarundi yihanganishije umuryango wabuze umwana asaba imiryango ifitanye amakimbirane kwegera ubuyobozi bagafatanya gukemura ibibazo aho kugira ngo umuntu agere aho yiyambura ubuzima.
Byiringiro Honore waruzwi nka Boy yari yarataye ishuri akaba yahise ashyingurwa kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera