Burera: Urubyiruko rwasabwe kurangwa n’umuco w’ubutore

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2023, mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, hatangijwe icyiciro cya 13 cy’itorero ry’urubyiruko rigamije kububakamo indangagaciro, kirazira na kiraziririzwa by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore.

Urubyiruko ruvuga ko ruzunguka byinshi muri iri torero

Ni Itorero ryitabiriwe n’Abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga, Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye biga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, Indashyikirwa zivuye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’Urubyiruko.

Abitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 bitezweho kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima, kuba abaranga b’u Rwanda, barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino.

Baziga bicukumbuye amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu no kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Ubwo yatangizaga iryo torero ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene, yavuze ko urubiryuko ruzamenya inkingi bagomba kubakiraho no kuba urubyiruko rugendera mu muco.

Yagize ati “Urubyiruko ruhamye rushobora kwiyubaka, iyo rero babonye uwo musingi bibafasha kwiga neza no gucyemura ibibazo bashobora guhura nabyo aho bagiye.”

Yavuze ko urubyiruko rwitabiriye iri torero abari mu kigero cy’imyaka 18-30 barenga 60% bikaba biteye ishema guha umwanya wihariye abari mu kigero cy’iyo myaka.

Ati “Mu minsi 40 bazamara hano baziga amasomo ya gisirikare, ibyo bizabafasha kumenya gukunda icyo bisaba, ubwitange icyo bisaba, yewe hari n’abashobora kumva ko bashobora kujya mu ngabo z’igihugu cyangwa polisi.”

Dr Bizimana yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ariko hakaba harashyizweho ingamba zigamije kubirandura burundu.

- Advertisement -

Yasabye urubyiruko kuvuga Ikinyarwanda neza kuko ari intangiriro yo kugira Igihugu gikomeye, asaba buri umwe kubigira intego.

Yahakanye ibivugwa ko ubuzima bugoye bugira uruhare mu gutakaza indangagaciro z’ubutore, asaba urubyiruko kugira ubwitange, ubupfura no guhangana n’ibyatuma basohoka mu bukene.

Yagize ati ” Nta ngeso n’imwe ishobora kugira igisobanuro cyiza, ya ndangagaciro y’ubushishozi ikagufasha icyatuma usohoka mu buzima bugoye.”

Dr Bizimana avuga ko iri torero rizafasha urubyiruko rwiga n’uruba mu mahanga kumenya ibibashuko bashobora guhura nabyo n’uburyo bahangana.

Joseph Niyonizeye waturutse mu Karere ka Bugesera avuga ko iri torero rizafasha urubyiruko kurwanya bimwe mu byugarije urubyiruko byiganjemo ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Tugomba kubaho tudakoresha ibiyobyabwenge n’ibisidisha haba mu Rwanda no mu mahanga, ubwo rero ndikumva hashyirwaho ingamba mu gukumira urubyiruko kwishora mu bisindisha.”

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri torero Yves Ishimwe wiga mu gihugu cya Koreya y’Epfo, yatangaje ko nyuma yo guhabwa amasomo ku muco nyarwanda azasubirayo akababwira uburyo igihugu cye kiyubatse.

Ati “Nzababwira ukuntu kiyubatse gishingiye mu bufatanye Abanyarwanda bafite kandi ubwo bufatanye nibwo bwaranze Abanyarwanda ba kera hataraza abakoroni”.

Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 13 ryitabiriwe n’urubyiruko 411 barimo Abakobwa 180 n’Abahungu 231 rikazasozwa ku wa 24 Kanama 2023.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Burera