Burera: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we

Inzego z’umutekano mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga zataye muri yombi umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel ukekwaho kwica umugore we.

Akarere ka Burera mu ibara ritukura

Amakuru y’urupfu rwa Uzamukunda Eline wishwe n’umugabo we yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Ntenyo mu Kagari ka Nyangwe mu Murenge wa Gahunga.

Uriya mugabo ukurikiranyweho kwica umugore we akimara gukora ayo mahano yabanje kwikingirana mu cyumba bararagamo nyuma agerageza gucika.

Musaza wa nyakwigendera witwa NdayambajeAlex yavuze ko ubwo yinjiraga mu cyumba yasanze yashizemo umwuka.

Yagize ati “Nasanze amaraso yamuciye mu mazuru, uburyo bakoresheje bamwica natwe ntabwo tuzi.”

Abaturanyi b’uriya muryango bavuga ko Nshimiyimana yari asanzwe akora akazi k’ubufozi (uburembetsi) akaba yari afite inshoreke mu kandi Kagari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko uwakoze icyaha yafashwe agerageza gutoroka.

Yasabye abaturage kujya bagaragaza ingo zibanye mu makimbirane kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.

Nshimiyimana Emmanuel afungiye kuri Station ya Polisi yo mu Gahunga aho ari gukurikiranwa na RIB.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW