EU yongeye gushinja imitwe irimo M23  ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu

Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi, wisunze raporo ya nyuma  y’impuguke za Loni, washinje imitwe ya M23, FDLR/FOCA, ADF, URDPC/CODECO, and Zaïre/MAPI, gukora ibikorwa by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu.

Imitwe irimo iya M23 yashinjwe gufata abagore ku ngufu n’ubwicanyi

Mu itangazo ry’Umuryango w’Ubumwe bw’UBurayi ryo kuwa 7 Nyakanga 2023, ivuga ko yakiriye raporo ya nyuma y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye,ONU,ku bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,RDC.

EU yongeyeho ko “Itewe impungenge n’umutekano mucye n’ibikorwa byibasira bibera mu Burasirazuba bwa Congo.”

EU ikomeza igira iti “EU ihangayikishijwe kandi n’uburyo ihohoterwa  rishingiye ku gitsina n’ubugizi bwa nabi bikomeje kwibasira abaturage bikorwa M23, FDLR/FOCA, ADF, URDPC/CODECO, and Zaïre/MAPI. EU muri raporo yayo ivuga ko iyi mitwe ikomeje gukora ibikorwa byo gusambanya abagore bn’abakobwa bavuye mu byabo ndetse no kwinjiza abana muri iyo mitwe.”

Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi uvuga ko ihamagarira iyi mitwe guhita ihagarika bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha.

EU yasabye imiryango mpuzamahanga n’imiryango irwanya ihohoterwa    ko abakora ibi byaha bagezwa imbere y’ubutabera.

EU ishyigikiye inzira y’ibiganiro

Muri iryo tangazo Umuryango w’Ubumwe bw’UBurayi,EU, uvuga ko impande zose zihanganye zikwiye kujya mu nzira z’ibiganiro, hubahwa ubusugire  bw’ibihugu by’akarere nka kimwe mu bisubizo  byagarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa  Congo.

EU yongeraho ko “ Isaba gushyira imbaraga mu byemezo byafashwe mu biganiro by’iNairobi na Luanda.”

- Advertisement -

IYI VIDEO IRIMO AMAKURU AGEZWEHO KURI M23

Ubufasha buhabwa M23 bwasabwe guhagarikwa

EU ivuga” ko idashyigikiye ubufasha bukomeje guhabwa imitwe yitwaje intwaro irimo M23, butangwa na Leta z’ibihugu,nk’uko bivugwa muri raporo ya nyuma y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.”

Isaba kandi imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano  ako kanya n’ibitero byibasira abaturage, bashyira hasi intwaro kandi bakarekura uduce twose bari bafite,bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Umutwe wa M23 wasabwe kandi kurekura uduce wafashe twose mu Burasirazuba bwa Congo  kandi ukubahiriza kujya aho wasabwe .

EU yabonye umuzi w’ibibazo

EU ivuga ko impamvu ya byose  ituma habaho umutekano mucye mu karere, harimo  ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubyaza umusaruro umutungo kamere  mu buryo budakurikije amategeko.

EU ivuga ko umutungo wakabaye isoko y’iterambere. Ibihugu by’akarere n’abandi bafatanyabikorwa bagomba kurwanya byimazeyo gusahura umutungo kamere wa Congo ndetse n’ibijyanye n’iyezandonke bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro .

EU yasabye kandi amagambo y’urwango akomeje kuvugwa guhagarara ndetse   ishyigikiye ko amatora ateganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  yaba mu ituze no mu mahoro.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW