Ev Egidie Uwase usanzwe aba muri Canada ategerejwe mu Karere ka Muhanga mu giterane cy’ububyutse kizunamirwamo Pasiteri Théogene Niyonshuti, kizatuma benshi bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo.
Ni igiterane kizaba ku wa 22-23 Nyakanga 2023 cyateguwe na Ev Egidie Uwase ku bufatanye n’Itorero rya EAR Paroisse ya Gitarama.
Kizabera ku kibuga cya Paroisse ya EAR Gitarama iherereye hafi yo mu Cyakabili, aho kizajya gitangira saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri.
Iki giterane gifite intego ifitanye isano n’ubuzima Ev Egidie yanyuzemo bwuzuyemo agahinda, kwiheba n’ibindi yomowe no gukizwa na Yesu Kristo, akabaho ubuzima bw’umunezero n’amahoro.
Pasiteri Théogene Niyonshuti uzwi nk’Inzahuke ni umwe mu bari batumiwe muri iki giterane ariko yitabye Imana azize impanuka mu mpera z’ukwezi gushize.
Ev Egidie Uwase aherutse gutangaza ko nubwo Inzahuke yitabye Imana, bizeye badashidikanya ko ubuhamya bw’ubuzima bwiza yabayeho akiri ku isi buzayobora benshi ku nzira y’agakiza.
Yagize ati “Ubuhamya bwe buzakomeza kuzana abantu kuri Kristo. Byari umugisha cyane kuri twe kwifatanya na we gusa, ku bushake bw’Imana atabarutse mbere y’igiterane ariko ndahamya ntashidikanya ko tuzaba turi kumwe mu buryo bw’umwuka.”
Mu butumwa yageneye abanya-Muhanga n’abazitabira iki gitera yavuze ko “Ndashaka kwibutsa abanya-Muhanga n’abandi bose bazitabira igiterane ko Imana yacu itabara abantu bayo, kandi ko ubushake bwayo ari uko abantu bayo bava mu bubata bw’icyaha bakabaho ubuzima bw’ubutsinzi bwuzuye icyizere cyo kubaho n’amahoro.”
Yongeraho ko “Nifuza kandi kubabwira ko kwakira Yesu akababera umwami n’umukiza wabo, bizabahindurira ubuzima bakarushaho kuba ab’umumaro ku miryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange.”
- Advertisement -
Umunyamakuru Joel Sengurebe uri mu itsinda ry’abategura iki giterane yabwiye UMUSEKE ko i Muhanga biteguye ku rugero rwo hejuru.
Yagize ati “Bazaba bari kwakira Umwana wabo Ev Egidie Uwase utari uhaherutse, abantu bari banyotewe ibiterane bigari byo hanze.”
Yavuze ko urupfu rwa Pasiteri Niyonshuti rwasize intimba mu mitima ya benshi ariko runasiga ingamba zo kurushaho gukorera Imana.
Yagize ati “Rwasize intimba mu mitima yacu ariko runasiga ingamba zo kurushaho gukorera Imana nk’abazapfa ejo.”
Ev Twiringiyimana Damascene, Umuhuzabikorwa w’iki giterane avuga ko bizeye ko abatarihana bazakira agakiza, abanyamibabaro bacyure ibyishimo ndetse n’abafite ibikomere bakazabona imbaraga z’ijuru.