Gahanga: Abanyamuryango ba FPR bubatse amarerero arenga 10

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga, barishimira ko  bubatse amarerero  y’abana bato 17 yakiriye abana 687.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Karembure bishimiye byinshi bayagezweho birimo kubaka amarero arenga 10

Ibi ni bimwe mu byagezweho  batangarije mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi,yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023,yitabirwa n’abanyamuryango batuye mu Midugudu igize akagari ka Karembure mu Murenge wa gahanga.

Umwe mu banyamuryango ba  FPR Inkotanyi,avuga ko yishimira ibimaze kugerwaho birimo ibyumba by’ishuri n’amarerero byubatswe.

Yagize ati“Ibyo twishimira ni byinshi,amashuri aratwegereye,amavuriro aratwegereye,dufite amarerero afasha abana kugira ngo ababyeyi bajya mu mirimo iruhije,baburaga abo basigira abana.Ariko uyu munsi barakora byoroheje,bafite ibyo kurya n’ibyo kunywa.”

Yongeraho ko hatarubakwa amarerero ababyeyi baburaga aho basiga abana mu gihe bagiye gushaka imibereho.

Akomeza agira ati “Hari ubukene, nta terambere ryari riri mu ngo.Ariko kugeza uyu munsi turabyuka tukajya gukora, dufatanya n’abagabo kugira ngo urugo rwacu rutere imbere.”

Rutembesa Joseph ni umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Karembure nawe avuga ko umuryango umaze kubageza ku iterambere.

Yagize ati “Tumaze kugera ku bintu byinshi mu muryango birimo ibigaragarira amaso cyane nk’amashuri,ubwisungane mu kwivuza,Ejo Heza,ibyo byose tubikesha umuryango wa FPR. Hari iterambere ry’imihanda, ibikorwaremezo bitandukanye.”

Uyu avuga ko kimwe na bagenzi be, bazakomeza guharanira kurinda ibyagezweho.

- Advertisement -

Chairperson w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Karembure,Ineza Julienne, yavuze ko igitekerezo cyo kubaka amarerero cyaje nyuma yo kubona ko hari ababyeyi bakora imirimo iciriritse y’ubucuruzi, baburaga abo basigira abana, bigatuma abana baba inzererezi.

Yagize ati “ Ababyeyi bamwe bajyaga gushakisha, abana bakirirwa mu mihana (cartien) bazerera.Ibyo rero twasanze atari byo,dushyiraho amarerero kugira ngo abana bajye babona aho birirwa,uburezi bwabo butangirire hasi.”

Muri rusange abanyamuryango ba FPR mu Kagari ka Karembure batangaza ko bageze kuri byinshi bitandukanye birimo gufasha abaturage kwiyubakira  ubwiherero 16, gukemura  amakimbirane mu miryango 162 y’abanaga mu makimbirane.

Abana 46 bava mu miryango itishoboye bahawe imyambaro y’ishuri , abaturage 800 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza mu mwaka 2022-2023.

Abana barindwi bavuye Gitagata na Nyamagabe bahawe amafaranga 450.000 frw bitewe n’umushinga wa buri mwana.

Mu Nteko Rusange batangaje byinshi bibamaze kugerwaho n’umuryango wa FPR-Inkotanyi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW