Ibendera ry’Imana ryazamuwe mu itangira rya Rangurura Evangelical Week 2023-AMAFOTO

Ku wa 25 Nyakanga 2023, kuri ADEPR Gihogwe, Ururembo rwa Kigali hatangijwe igiterane cy’ iminsi 5 cyateguwe na Korali Rangurura ibarizwa muri iryo torero, ibendera ry’Imana rizamurwa kuri uwo musozi.

Korali Rangurura ADEPR Gihogwe itegura ikigiterane

Rangurura Evangelical Week ni igiterane ngarukamwaka kigamije ububyutse, kuvuga ubutumwa bwiza no gukora ibikorwa byo gufasha.

Iki giterane kiri kuba ku nshuro ya gatanu ku ntego iboneka muri Yohana 9:4 havuga ngo “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.”

Ku munsi wa mbere w’iki giterane harimo amakorali arimo Jehovanis n’Abakristo benshi, hari kandi abatumirwa batandukanye nka Korali Evangelique yo muri ADEPR Nyakabungo.

Nyuma yo kuragiza Imana iki giterane kugira ngo kizabe icyumumaro, Korali Rangurura yabimburiye izindi mukwinjiza abantu mu mwuka.

Mu ndirimbo “Gusenga” bavuze ko gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro, bibasha kwimura imisozi bigasenya imigambi y’umwanzi.

Bati ” Imana twizeye irakora imirimo yayo iragaragara.”

Korali Jehovanis yo muri ADEPR Gihogwe na bo bashimye Imana bavuga ko ari inshuti nziza itagereranywa n’izo mu Isi, kubera ko yabahaye amazi afutse, irabazahura.

Bagize bati “ Uri Alpha ndetse na OMEGA uko wari uri cyera n’ubu niko uri, tuzamuye amaboko yacu kuguhimbaza urabikwiriye.”

- Advertisement -

Korali Evangelique yo mu itorero rya Nyakabungo mu buhanga bw’imiririmbire n’ubutumwa bwiza mu ndirimbo zabo, bomoye imitima ya benshi ikomerwa amashyi y’urufaya.

Bemeje ko Imana yavuganaga n’aba cyera ntaho yagiye n’ubu ivuga kandi igakora imirimo n’ibitangaza.

Pasiteri Mugabowindekwe Joseph, wafunguye iki giterane ku mugaragaro yavuze ko utaragira umugisha kugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we afite amahirwe macye yo kuzakira agakiza.

Ati “Usabe Imana muri iki giterane imirimo y’Imana izakorerwe muri wowe.”

Yasabye Abakristo gushikama ku kwizera bakareka kujarajara mu madini rimwe na rimwe bajyamo buhumyi.

Umwigisha w’umunsi, Rev Pst Ngamije Viateur yavuze ko abantu bakwiye guhinduka mu mitima yabo kuko kugendana na Yesu bikwiye kubanziriza ku kwihana kugira ngo witwe umuntu w’ Imana.

Yagize ati ” Iyo warwaniye Imana ishyaka iguha amahoro […] ntabwo Imana ariyo guha ibintu bidafite agaciro. Korera Imana mu mbaraga zidasanzwe Imana igukoreshe iby’ubutwari.”

Iki giterane gitangira saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba kikaba gitambukaLIVE ku muyoboro wa Youtube wa “Rangurura Choir ADEPR Gihogwe”.

Iki giterane kigamije kandi gushimangira intego z’itorero ADEPR zirimo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kwigisha ijambo ry’Imana hashingiwe Kuri Bibiliya Yera.

Abakozi b’Imana bafungura iki giterane ku mugaragaro
Rev Pst Viateur Ngamije yahamije ko iyo urwaniye Imana ishyaka ubona umusaruro ushimishije
Pasiteri Mugabowindekwe Joseph, yasabye Abakristo kutaba akazuyazi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW