Ibigo by’amashuri bivuga ko kuba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura imyigishirize, NESA, gitegura ibizamini by’igihembwe cya gatatu bifasha abanyeshuri kumenyera ibizamini.
Abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Officiel i Butare, bavuga ko ibi bizamini bitegurwa na NESA byabafashije kumenya uko bajya biga, kandi bagatsinda neza ibizamini bya Leta.
Bavuga ko mbere byabaga byoroshye, ariko ubu NESA ifatanya n’abarezi babo igategura ibizamini bibasaba gutekereza no gushakisha ubumenyi burenze, bigatuma bumva ko bazatsinda neza ibizamini uko byaba bimeze kose.
Nsanzimana Bruno yiga mu mwaka wa Gatatu, muri Groupe Scolaire Officiel i Butare, avuga ko ibizamini bya NESA mu masomo ya Science byari byoroshye, ariko iby’Indimi, Igifaransa n’Igiswahili ngo birabagora kubera ko ayo masomo batayiga mu mashuri abanza.
Gusa avuga ko kuba NESA itegura ibizamini by’Igihembwe cya Gatatu mu mashuri atitegura gukora ikizamini cya Leta, bibafasha gusubira mu masomo y’indi myaka yabanje, bityo bakitegura neza n’imyaka bazajyamo ubutaha.
Yagize ati “Byahinduye ikintu gikomeye cyane kuko ubundi wasangaga mu Gihembwe cya gatatu uvuga ngo Umwalimu najya gutegura ikizamini azibanda ku gihembwe cya gatatu, indi myaka ntazayitubaza, …gutegurirwa ikizamini na NESA wiga uvuga ngo n’indi myaka bazayimbaza, bigatuma wiga n’indi myaka yashize, kandi n’iyo ugiyemo kuyiga bikakorohera.”
Mucyo Emmanuel wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko ibizamini bitegurwa na NESA, bitegurwa neza kuko byibanda ku masomo yose umunyeshuri yize, bigasaba umunyeshuri kwiga no gucukumbura.
Ati “Ibizamini bya NESA kubera ko biba birimo amasomo menshi umunyeshuri yize, bituma umunyeshuri yiga byinshi, n’iyo yatsindwa hamwe, ibindi akabitsinda.”
Uwase Princesse na we yiga mu mwaka wa Gatandu w’amashuri yisumbuye, avuga ko muri Groupe Scolaire Officiel nta cyo umunyeshuri abuze ngo atsinze ibizamini bya Leta, kubera ko bafite ibitabo bihagije n’andi mahirwe yabafasha kwiga.
- Advertisement -
Uyu munyeshuri avuga ko ubwo aheruka gukora ibizamini bya NESA, yasanze bitegurwa barebye urwego rwa buri kigo mu bizakora icyo kizamini kandi ngo yabitsinze neza.
Padiri Charles Hategekimana uyobora Groupe Scolaire Officiel de Butare avuga ko imikoranire ya NESA n’ibigo by’amashuri ari myiza, kandi ibaho umunsi ku wundi.
Hari umukozi wa NESA ushinzwe ubugenzuzi, akareba uko amasomo atangwa, hakabaho ubujyanama, ndetse hakanarebwa uko ibigo bigaburira abana n’ibindi.
Ati “Ibizamini byagiye birushaho kuba byiza, mbere byatangwaga n’Akarere bikaba ubwo abantu bamwe batabyitaho, ubu hari System yashyizweho inyuramo ibizamini ku buryo ikizamini dukora tukibona umunsi umwe mbere y’uko gikorwa, kandi iyo usohoye ikizamini hazaho izina ry’umuyobozi w’ikigo, ku buryo ugisanze ahandi wabazwa ngo cyahageze gute? Icyo ni ikintu kiza mu rwego rwo kurinda ibizamini.”
Padiri Charles Hategekimana avuga ko gukosora ibizamini bya Leta byashyirwamo ingufu, abakosora ibizamini bya Leta bakongerwa n’aho ibizamini bikorerwa hakongerwa ku buryo umwaka w’amashuri utangira mu kwezi kwa cyenda hagati, ukarangira mu kwezi kwa Gatandatu izuba ritarakarira abanyeshuri bari ku ishuri.
Ubusanzwe amashuri ategura ibizamini by’Igihembwe cya mbere, igihembwe cya kabiri bagategurirwa n’Akarere, mu gihembwe cya Gatatu, NESA igategura ibizamini mu mashuri atazakora ikizamini cya Leta, ndetse ikanategura ibizamini bya Leta.
Kanamugire Camille, Umuyobozi muri NESA ushinzwe ibizamini n’Amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro (TVET), avuga ko abakosora ibizamini bya Leta bazongerwa.
Ati: “Uyu mwaka abakosora baziyongera, ndetse n’ibigo bikosorerwamo byiyongere.”
Kanamugire avuga ko hagamijwe korohereza abakosora kugira ngo umubare wabo wiyongere bityo abanyeshuri bazabone amanota yabo kare, bitegure neza gutangira amashuri bazajyamo.
Ikigo NESA kimaze imyaka ibiri gishinzwe. Inshingano zacyo ni ugutegura ibizami bya Leta, kubikosora no gushyira abanyeshuri mu bigo n’amashami y’amasomo bagomba gukurikira.
Gishinzwe kandi kugenzura niba imyigishirize inoze, hakarebwa niba ihuye n’integanyanyigisho za Leta, ndetse no kureba niba ibikoresho by’imfashanyigisho biri ku bigo mu buryo buhagije kandi bigakoreshwa neza.
HATANGIMANA Ange Eric / UMUSEKE.RW