Nyamasheke: Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu murenge wa Macuba ubwo imodoka ebyiri zagonganaga.
Ku isaaha ya saa mbiri za mu gitondo (08h00 a.m), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Gatyazo, akagari ka Rugali nibwo iriya mpanuka yabaye.
Ikamyo ya Scania ifite ibirango bya RAD 134U yavaga i Nyamasheke igana i Karongi, yagonganye na Toyota Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i Macuba igana i Nyamasheke.
Umushoferi wa Hiace witwa MAHIRANE Albert w’imyaka 38 y’amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abagenzi 16 bari mu modoka atwaye.
Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe n’uwari atwaye Toyota Hiace winjiye mu muhanda atabanje kureba neza ko hari indi modoka.
Ati “Ikamyo yavaga i Nyamasheke ijya i Karongi ihura na Hiace yavaga i Macuba ijya i Nyamasheke, uwa Hiace ni we winjiye mu muhanda nabi baramugonga ahita apfa, abandi bagenzi bakomeretse cyane, bajyanywe mu Bitaro”.
Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi yatanze, yasabye abashoferi kujya bashishoza mbere yo kwinjira mu mihanda itandukanye.
Ati “Ubutumwa n’uko iteka iyo uri mu muhanda uba ugomba kwitonda, cyane cyane iyo winjira mu muhanda munini uva mu mutoya, uba ugomba kureba iburyo n’ibumoso”.
Amakuru avuga ko umushofero wari utwaye ikamyo yahise atoroka. Imyirondoro ye ntabwo iramenyekana aracyashakishwa.
- Advertisement -
Abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Hanika. Muri bo 6 bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kibogora.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu bari mu modoka harimo umugeni ugiye gushyingirwa i Ntandezi, ahitwa Ruharambuga akaba yari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we. Umubyeyi we ari mu bakomeretse cyane.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / I Nyamasheke.