Nyanza: Umugabo yahanutse ku modoka

Umugabo wari mu mudoka amaze kuyipakiramo amatafari, yapfuye ubwo yari imutwaye.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite Plaque RAB732B yahitanye Nkundimana Claude w’imyaka 28 y’amavuko.

Uyu yari atuye mu mudugudu wa Nyamivumu B, mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yishwe n’imodoka yarimo igenda.

Yagize ati “Uwo mugabo yari mu modoka inyuma, arahubuka ahanini byatewe n’umuvuduko mwinshi washoferi.”

UMUSEKE  wamenye amakuru ko iriya modoka yavaga mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, yerekeza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Nyakwigendera kandi imodoka yakoreyemo impanuka yari itwaye amatafari, na we akaba ari mu bayipakiye.

Umurambo we wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Nkundimana asize umugore n’abana babiri. Polisi yasabye abashoferi kwirinda kugendera ku muvuduko mwinshi.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza