Impunzi n’abaturiye inkambi ya Kiziba na Nyabiheke bahawe imbangukiragutabara

Mu rwego rwo guharanira kubungabunga ubuzima bw’abari mu kaga, Croix Rouge y’u Rwanda yatanze imbangukiragutabara ebyiri mu nkambi za Nyabiheke na Kiziba, zitezweho gukemura ikibazo cy’uko izari zihasanzwe zitari zihagije ugereranyije n’izikenewe.

Byari ibyishimo mu gutanga no kwakira imbangukiragutabara

Izi mbangukiragutabara imwe yatanzwe kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023 mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo indi itangwa ku wa 20 Nyakanga mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.

Zabonetse ku bufatanye bwa Croix-Rouge y’u Rwanda na Croix-Rouge de Belgique/Communauté Flamande.

Izi mbangukiragutabara zikaba zizanafasha abaturiye inkambi kubera ko n’ubusanzwe bivuriza muri izo nkambi.

Hatanzwe kandi n’abashoferi bazo ndetse na Lisansi n’ibindi bikoresho bizafasha mu kugeza serivisi nziza ku baturage.

Icyizanye Verina wo mu Murenge wa Rwankuba avuga ko bageraga ku bitaro bya Kibuye bibagoye kubera kubura amafaranga y’urugendo.

Yashimye Croix Rouge y’u Rwanda ku bufatanye na Leta kuko bafashwa kuva mu bwigunge binyuze mu byiza bagezweho umunsi ku munsi.

Yagize ati “Ubundi turabashimye ahubwo mujye mukomeza mudusure, mujye mureba ko turiho tumeze neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Mudacumura Aphrodis yashimye Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko imbangukiragutabara bahawe izafasha impunzi zo mu nkambi ya Kiziba n’abayituriye kuko yari ikenewe.

- Advertisement -

Yagize ati “Ije gukemura ibibazo byo mu nkambi ariko no hanze y’inkambi ku baturage n’ubundi baherwa serivisi y’ubuvuzi mu nkambi ya Kiziba, nta muturage wacu uzarwara ngo arembe abure kugezwa kwa muganga.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko hari abarwayi batindaga gukurwa mu nkambi bajyanwa ku bitaro bikaba byabagiraho ingaruka zitari nziza bakaba bahatakariza n’ubuzima.

Yagize ati “Izi ambulances rero zizafasha kugira ngo ubuzima bw’impunzi ziri muri izi nkambi ubuzima bwabo buzarusheho kubungwabungwa, ikindi ntizizafasha impunzi gusa ahubwo zizajya zinafasha abaturage baturiye inkengero z’inkambi.”

Mazimpaka avuga ko intego ya Croix Rouge y’u Rwanda ari ukwita kubafite intege nke ariyo mpamvu muri izo nkambi n’abaturiye inkengero z’inkambi bafashwa mu bikorwa bitandukanye.

Ni ibikorwa birimo kububakira ibikoni, ubwiherero, gutanga imyenda, Matela n’ibindi bikorwa bigamije iterambere.

Mu nkambi ya Mahama naho hari imbangukiragutabara yatanzwe na Croix-Rouge y’u Rwanda hari kandi izindi ebyiri zatanzwe imwe ikaba ikorera mu bitaro bya Nyamata indi ikaba ikorera mu Karere ka Gisagara.

Abayobozi ku mpande zombi biyemeje guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Rugaravu Jean Claude yakira imbangukiragutabara bahawe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW