INYANGE na Tetra Pak bamuritse ikoranabuhanga rya “UHT” ryongera ubuziranenge bw’amata

Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha akamaro ko kunywa amata atunganyije hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Ultra Heat Treated (UHT) kuko aba yujuje ubuziranenge ndetse n’intungamubiri zifasha uwayanyweye kugubwa neza.
Abayobozi bafungura ubu bukangurambaga

 

Gutunganya amata hakoreshejwe ikoranabuhanga rya UHT, ni ukuyateka ku kigero cyo hejuru cyane, nibura hejuru ya dogere selisiyusi 135 °C mu gihe cy’amasegonda ari hagati y’abiri n’atanu kugira ngo za mikorobe n’indi myanda yose bipfe.

 

Nyuma yo guhoza ayo amata bikorwa mu gihe gito, mu kuyapfunyika (Packaging) ntihashyirwamo ibinyabutabire bigamije kuyarinda kwangirika nk’uko hari aho bijya bivugwa ko hari ayongerwamo ibindi bintu.

Aya mata kandi agumana umwihariko w’umwimerere wayo kandi akabikwa mu gihe kirekire uyanyweye ntamugireho ingaruka.
Ubwo Ikigo Mpuzamahanga cya Tetra Pak Ltd gikora ibijyanye no gutunganya no gupfunyika ibiribwa ku bufatanye na Inyange Industries batangizaga ubukangurambaga bwiswe “Gahorane amata ku ruhimbi”, Abanyarwanda basabwe kuyoboka amata apfunyitse neza bagaca ukubiri n’ayo bagura atemberezwa ku magare.
Hasobanuwe ko iyo amata apfunyitse neza biyarinda guhura n’umwuka cyangwa urumuri byatuma udukoko dushobora kwinjira mu mata maze agapfa, akaba yagira ingaruka ku buzima bw’uwayanyweye.
Umwihariko w’ikoranabuhanga rya UHT ni uko iyo amata apfunduwe ashobora kumara iminsi itatu akiri mazima mu gihe yashyizwe mu byuma biyakonjesha neza.
Abaturarwanda bakangurirwa kunywa amata yujuje ubuziranenge
James Biseruka, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Inyange Industries Ltd avuga ko bafata amata meza ya mbere yujuje ubuziranenge, yapimwe nyuma bakayatunganya agapfunyikwa ku buryo ntaho ahurira na “microbes”.
Yagize ati “Nta kindi kirimo, ni amata ya mbere yujuje ubuziranenge bwuzuye 100% […] Iyo turangije dupfunyika ya mata. Ikintu cya mbere twe dukora ni uko nta mwuka (Oxygène) winjira muri ya paki, ku buryo nta hantu udukoko (Microbes) twakwinjirira”.
Biseruka avuga ko ikoranabuhanga rya UHT ribafasha kubika amata mu gihe kingana n’amezi atandatu cyangwa icyenda, agacuruzwa imbere mu gihugu no hanze.
Umuyobozi Mukuru wa Tetra Pak Ltd, Jonathan Kinisu yavuze ko uruhare rwabo mu gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku mata mu Rwanda ruzafasha mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Yavuze kandi ko iri koranabuhanga rizafasha mu guhangana n’imirire mibi, amata akazwagezwa hirya no hino mu gihugu by’umwihariko agahabwa abana bato.
Yagize ati “Amata yatunganyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya UHT ni meza ku bana bacu kandi afite ubuziranenge.”
Yashimangiye ko kwiyongera kw’ibikomoka ku mata byitezweho gutanga akazi ku banyarwanda benshi, cyane cyane urubyiruko rwifuza gushora imari mu buhinzi n’ubworozi.
Bita ku isuku y’amata kuva ku mworozi, ku ruganda kugera ku mucuruzi mu kurengera umuguzi
Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yavuze ikoranabuhanga rya UHT rizafasha byinshi harimo guhangana n’imirire mibi, guhanga akazi ndetse no kuzamura ubukungu.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbere kuzamura umusaruro ukomoka ku mata aho kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa inka zirenga miliyoni 1,5 izigera kuri 80% zikaba ari inka zitanga umukamo.
Yavuze ko hubatswe ibikorwaremezo bituma amata agira gitereka, birimo amakusanyirizo manini 132, amato arenga 100, abatunganya amata 45 barimo barindwi banini, Umukuru wa bo akaba ari Inyange Industries Ltd ari nayo ifite ikoranabuhanga rya UHT.
Dr Uwituze yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda ifatanyije na Inyange Industries, mu Karere ka Nyagatare hubatswe uruganda ruzakora amata y’ifu, aho ruzakenera Litiro 6,650 ku munsi byiyongera kuri Litiro 3,500 uru ruganda rwakeneraga buri munsi.
Yagize ati “Ibyo bikaduha umukoro wo kongera amata kuko turimo turashaka ko tuzajya tubona Litiro miliyoni 2 ku munsi kugira ngo Inyange ibashe kubona ayabo na bariya bandi na bo babashe kubona amata yo kugurisha.”
Yagaragaje ko kunywa amata mu Rwanda birushaho kuzamuka aho mu mwaka wa 2006 buri munyarwanda yabarirwaga Litiro 21 ku mwaka ariko uyu munsi akaba ageze kuri Litiro 75,3.
Ati “Nibura ni urugendo rushimishije nibaza ko n’imbere ari heza cyane cyane ko abantu bari kumva ko kunywa amata atari iby’abana n’abagore gusa. N’abagabo namwe turabatumiye kunywa amata ntacyo bizabatwara.”
Dr Uwituze yavuze kandi ko iri koranabuhanga rya UHT rizafasha guhangana n’igwingira mu bana b’u Rwanda aho riri ku gipimo cya 33% bakagera kuri 19% bitarenze muri 2024.
Ati “Binyuze muri ubu bukangurambaga n’ubundi bugiye buhari nko kugaburira abana ku mashuri no guha abana amagi, birashoboka ko byose tuzabigeraho, Muragahorana amata ku ruhimbi.”
Imibare iheruka gutangazwa na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, igaragaza ko umukamo wazamutse ukava kuri litiro 142,511 muri 2005 ugera kuri litiro 999,976 muri 2022.
Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri RAB wari umushyitsi Mukuru
Umuyobozi Mukuru wa Tetra Pak Ltd, Jonathan Kinisu avuga ko aborozi bazunguka cyane
James Biseruka, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Inyange Industries Ltd

Inyange Industries Ltd ivuga ko amata batunganya yizewe 100%
Aborozi bishimiye ko umukamo wabo utazangirika

Nkusi Arthur niwe wari umusangiza w’amagambo muri uyu muhango
Uretse amata ya Inyange, iri koranabuhanga rikoreshwa no kuri Jus n’ibindi bitunganywa n’uru ruganda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW