Itsinda ngenzuzi rikomeje kureba akazi ingabo za EAC zimaze gukora muri Congo

Itsinda tekinike rishinzwe ubugenzuzi (Technical Evaluation Team, TET) ku wa Gatanu ryasuye ingabo z’u Burundi ziri muri Masisi mu burasirazuba bwa Congo zigenzura ibikorwa zimaze gukora.

Iri tsinda rigizwe n’abasirikare b’ibihugu bitandukanye n’u Rwanda rurimo

Ku wa Gatanu tariki 07 Nyakanga, 2023 nibwo iri tsinda ririmo ingabo z’ibihugu bitandukanye ryasuye ingabo z’u Burundi ziri ahitwa Mubambiro na Mushaki muri Teritwari ya Masisi, zikaba zasoje imirimo yo gusura ingabo za Africa y’Iburasirazuba (EACRF) zagiye mu butumwa bw’amahoro muri Congo.

Umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo, Lt Col Jean Claude Nshimirimana ni we wakiriye iryo tsinda ry’ingabo ziyobowe na Maj Gen Ignace Sibomana, bagirana ibiganiro ku cyicaro cy’ingabo z’u Burundi kiri Mubambiro.

Mu byo yababwiye harimo uko umutekano wifashe ubu, agace k’ibikorwa byo, n’ibyo ingabo ayoboye zimaze gukora, ndetse n’ibiteganyijwe mu gihe kiri imbere.

Itsinda ngenzuzi ryabwiwe ko hari imbaraga zishyirwa mu bikorwa bitandukanye birimo gufungura amashuri, kurinda abaturage b’abasivile, kugaruza inka z’abaturage zibwe no gufungura umuhanda ufatiye runini abaturage mu bucuruzi wa Sake – Kilolirwe – Kitchanga.

Nyuma y’ibyo biganiro iryo tsinda ngenzuzi ryanagiye kuganiriza abaturage mu gace ka Kilolirwe, ribasha kubona uko ubuzima buhagaze.

Maj Gen Ignace Sibomana wo mu ngabo z’u Burundi ni we ukriye iri tsinda

Maj Gen Ignace Sibomana ukuriye itsinda ngenzuzi yashimiye abasirikare b’u Burundi akazi bakora ko kurinda abasivile, gucunga umutekano mu buryo buhoraho, asaba ko bajya bakorana n’abaturage batuye hariya kugira ngo babashe kugarura ituze n’ihumure muri kariya gace.

Iri tsinda ryasabye ingabo z’u Burundi gushyiraho ingamba zo kuburizamo intambara ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro, zigakoresha abayobozi b’iyo mitwe kugira ngo babashe gukorana neza n’abaturage.

Itsinda ngenzuzi ryashyizweho ngo rirebe imikorere y’ingabo za EAC mu bikorwa byazo, mber eyo gukora raporo yaryo rizabanza kugirana ibiganiro n’izindi mpande zivugwa mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.

- Advertisement -

Raporo yaryo rizayishyikiriza Ubunyamabanga bukuru bw’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

UMUSEKE.RW