Abantu basaga 200 bakiriye agakiza ka Kristo Yesu mu giterane cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba kuri uyu wa 10 Nyakanga 2023 cyabereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Iki giterane cyitabiriwe ku buryo budasanzwe kuko abantu baturutse mu matorero atandukanye y’Itorero rya ADEPR Paruwasi Gatenga bari bakubise buzuye bikomeye, ku buryo umuhanda wari wuzuye abaje kwakira iambo ry’Imana.
Amakorali atandukanye yishimiwe muri aka gace kazwiho kuba indiri y’indaya n’abakoresha ibiyobyabwenge.
Hari kandi umuhanzi Theo Bosebabireba, ukunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo. Hari na Mama Fabrice wahoze ari indaya ruharwa, wari umwigisha w’umunsi muri iki giterane.
Nyuma y’inyigisho n’ubuhamya bwa Mama Fabrice abarenga 200 bafashe umwanzuro wo kwakira Yesu Kristo ngo abe umugenga w’ubuzima bwabo.
Abasubiye inyuma na bo basengewe kimwe n’abafite ibyifuzo bitandukanye. Habaye umunezero ukomeye kubona abantu bahembuka muri ubu buryo, bakize imvune zo mu mutima.
Abijandika mu ngeso mbi basabwe kuba ibyaremye bishya bagatandukana n’ubuzima bw’ibyaha kuko iherezo ryayo ari irimbukiro.
Babwiwe kandi ko gukoresha ibiyobyabwenge byangiza ubuzima Binakurura amakimbirane mu miryango bikaba intandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha.
Umuyobozi wa Paruwasi Gatenga, Rev Past Theogene , wasengeye abakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza yabasabye kuba ibyaremwe bishya bagatandukana n’ubuzima bw’ibyaha.
- Advertisement -
Yagize ati “Turabasengeye mu izina rya Yesu, reka imbaraga z’Imana zihindure abagabo n’abagore kuri uyu musozi, Imbaraga zibohora zimanuke.”
Yavuze ko imbaraga z’Imana zaje muri Sodoma yinginga Imana kwandika mu gitabo cy’ubugingo abakiriye agakiza.
Yabasabye gukiranuka mu mitima no kugendera kure ingeso mbi no kurushaho gukataza mu rugendo rujya mu ijuru.
Yagize ati “Uhereye none mwakire amahoro ya Yesu, twese tubeho mu buzima buyoborwa na Kristo.”
Umuyobozi Ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Gikondo, Mukanyonga Pluqueria avuga ko ku bufatanye na ADEPR abahoze mu biyobyabwenge bafashwa kwiga imyuga kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Avuga ko ari umugisha udasanzwe gukorana n’Itorero kuko bihindura ubuzima bwa benshi.
Yagize ati” Bafasha aba bantu baba barabaswe n’ibiyobyabwenge, aba bose baba biyemeje kubivamo barabakurikirana, babahaye imashini baradoda, bakomeza kubakurikirana mu buzima bw’abo ku buryo badacika intege.”
Ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwenge biri kuba mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Kicukiro bikaba byarateguwe n’Itorero rya ADEPR Paruwasi Gatenga ku bufatanye na AEE Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW