M23 yirukanye Nyatura na Wazalendo mu duce twinshi twa Masisi

Umutwe wa M23 ukomeje kwirukana mu duce twinshi Ihuriro ry’imitwe ishyigikiwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ariyo Wazalendo, CMC, Nyatura na FDLR mu mirwano yagabweho n’iyi mitwe yubuye mu minsi ine ishize.

Abarwanyi ba M23 bahamya ko batazarebera ubwicanyi

Kuri uyu wa 06 Nyakanga 2023 iryo huriro ry’imitwe ikorana na FARDC ryagerageje kugaba ibitero ku mutwe wa M23 muri Sheferi ya Bashali muri Gurupema ya Bwito no mu bindi bice basubizwa inyuma shishi itabona.

Inyeshyamba za Nyatura mbere y’uko zirukanwa ahitwa kw’Isinga zagerageje kujya gutera no kwiba amatungo y’abaturage i Nyamitaba, bakubitwa inshuro n’abarwanyi ba M23 batabaye abaturage.

Amakuru agera k’UMUSEKE avuga ko habaye kurasana by’akanya gato hagati ya M23 n’umutwe wa Nyatura uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abahutu bo muri Congo.

Uyu mutwe wa Nyatura ku munsi w’ejo ku wa gatatu wirukanwe ahitwa ku Muyange, Rushinga, ku Rugi no hafi yo ku Nturo.

Umwe mu begereye umutwe wa M23 aganira n’UMUSEKE yagize ati “Ni ugukubita kuri Nyatura zikagenda zitarashe.”

Imidugudu yose ikikije Kilolirwe ariyo Kausa, Nyamitaba, Nyakariba na Kanzenze yose igenzurwa n’umutwe wa M23 bihabanye n’ibivugwa n’abanyamakuru bakoreshwa na Guverinoma ya Congo ko iri mu biganza bya Wazalendo.

M23 yafunze umuhanda mukuru wa Kitshanga uhuza uwo mujyi muto w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

M23 ikora iki hariya? Ikorera nde? 

- Advertisement -

Imiryango ya sosiyete sivile ivuga ko ifite impungenge ko abarwanyi ba M23 bashobora kwigarura uduce twinshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.

Ku wa 05 Nyakanga 2023, umutwe wa M23 wahuruje amahanga ku bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu aho abantu bagera ku icumi bishwe n’imitwe ikorana na FARDC ahitwa i Bungushu i Tongo muri Rutshuru.

Umutwe wa M23 uvuga ko FARDC ariyo yatangije imirwano n’ubwicanyi ku baturage ko uzirwanaho ukajya no “gucecekesha imbunda aho ziri hose.”

Amasezerano yo kugarura amahoro yasabye M23 gushyira intwaro hasi no kurekura ibice byose yigaruriye ikajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Ariko uyu mutwe uvuga ko utazarambika intwaro hasi ngo ujye gucumbikirwa muri kiriya kigo washyikirije ingabo za EACRF.

Hari impungenge ko imirwano ishobora gukomeza maze ibintu bigakomeza kuba bibi ku basivile ibihumbi bakomeje guhunga ingo zabo.

Guverinoma ya RD Congo ishinja u Rwanda guha ingabo n’intwaro umutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW