Macky Sall witegura kurekura ubutegetsi yakiriye Perezida Kagame

Perezida wa Senegal, Macky Sall uheruka gutangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu, ku gicamunsi cyo ku wa kabiri yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Perezida Macky Sally yakiriye mugenzi we w’uRwanda Paul Kagame, bagirana ibiganiro

Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege cya Léopold Sedar Senghor yakiriwe na mugenzi wa Senegal ndetse n’abandi bagize guverinoma.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Senegal ntabwo byatangaje ibyo abakuru b’ibihugu baganiriye, icyakora amafoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter agaragaza abakuru b’ibihugu byombi bari mu biganiro.

Ni urugendo Perezida Kagame yavuyemo yerekeza mu Murwa mukuru w’ibirwa bya Trinidad na Tobago witwa Port of Spain.

Yagiye mu nama ihuza Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango CARACOM.

Perezida Macky Sall aheruka gutangaza ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 25/02/2024, ibintu byakuye urujijo ku hazaza ha Senegal.

Yavuze ko abantu benshi bari bamushyigikiye ngo aziyamamarize manda ya kabiri, ariko ko yabitekereje asanga atagomba kwiyamamaza.

Yavuze ko yashimiye ishyaka rye Alliance pour la Republique n’andi mashyaka yishyize hamwe akamutangaho umukandida kandi akamushyigikira.

Ati “Bavandimwe icyemezo natekerejeho cyane, ni uko ntaziyamamaza mu matora ya tariki 25 /02 / 2024, nubwo itegeko ribinyemerera kuva ryavugururwa muri Gashyantare, 2016.” 

- Advertisement -

Mi ijambo aheruka gutangariza abanyagihugu yavuze ko icyemezo yafashe gitunguye benshi, haba abamushyigikiye n’abari bamuteze igihe ngo barebe ko aziyamamaza.

Macky Sall  mu ijambo rye yizeje ubutabera imiryango y’ababuriye ababo mu myigaragamyo yamagana ubutegetsi bwe ndetse ko Leta izaha indishyi ababuze abantu babo.

Perezida Kagame na Macky Sall bagiranye ibiganiro

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW