Abana 10 barohamye muri Nyabarongo bashyinguwe mu marira n’agahinda

Muhanga: Abana 10 barohamye muri Nyabarongo, uyu munsi nibwo bashyinguwe, ababyeyi babo bagaragaje agahinda kenshi kuko hari n’uwapfushije abana be 2.

Mbere yo kubashyingura habaye igitambo cya misa

Gushyingura abo bana 10 byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyabereye mu Mudugudu wa Cyarubambire,  Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro.

Bamwe muri abo babyeyi baburiye abana babo mu Mugezi wa Nyabarongo, bavuga ko mbere y’uko uwo mugabo afata icyemezo cyo gushyira abana babo mu bwato, hari ababyeyi bamwitambitse imbere banga ko abambukana aranga.

Bavuga ko ubwato bw’ibiti yari yakodesheje bwari bugenewe kujyamo abantu 3 gusa n’umusare.

Aba babyeyi bakavuga ko nta bwishingizi bwari bufite kuko nyirabwo usanzwe ubutwara yabukoreshaga akazi ko kuroba amafi.

Habiyakare Réverien wapfushije abana be 2 avuga ko uyu mugabo wari utwaye ubwato ari Nyirarume w’abana be.

Ati:’Baduhamagaye batubwira ko abana bacu barohamye, turahurura jye n’umugore tugezeyo dusanga inkweto zabo  arizo zirimo kureremba’

Habiyakare avuga ko yumvaga nakomeza kureba aho abana barohamiye ashobora kugwa mu mazi abwira umugore we ko basubirayo bakajya kuririra mu rugo, aranga azamukana n’undi mwana.

Uyu mubyeyi yifuza ko Ubuyobozi bubashyiriraho ikiraro kibahuza n’Umurenge wa Ndaro, cyangwa bakabaha ubwato bwa moteri.

- Advertisement -

Uwitonze Evariste wari Uhagarariye Imiryango yaburiye ababo muri Nyabarongo, yabwiye UMUSEKE ko nubwo bafite agahinda, ariko bashimishijwe nuko Ubuyobozi bwabafashe mu mugongo ndetse bwirengera ikiguzi cyose  kijyanye n’Imihango yo gushyingura.

Ati:’Nashimye ko dufite Ubuyobozi bwiza bwatubahaye hafi kuva abana barohamye mu Mugezi kugeza uyu munsi bashyinguriweho’

Avuga ko icyamuteye agahinda nuko Ndababonye Jean Pierre wari utwaye ubwato uwo munsi yigiriye inama yo gusiga umwana we, hakuno y’Umugezi, ariko  agashyira abana ba baturanyi mu mazi kandi atazi kugashya ndetse akarenza n’Umubare ugenwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wifatanije n’ababyeyi mu gikorwa cyo gushyingura, avuga ko Leta y’uRwanda ibabajwe n’iyi mpanuka yaburiyemo abana 10 ikaba yihanganisha Iyi miryango yose yagize ibyago.

Ati:’Urupfu rw’aba bana n’igihombo ku gihugu cyose, tugiye  gufatanya n’ababyeyi mu ngamba zo kurinda abana basigaye’

Kayitesi avuga ko mu zindi ngamba harimo gushakira abatuye muri uyu Murenge igisubizo kirambye cy’abafite Koperative zifite ibyangombwa byuzuye byo kwambutsa abaturage.

Abana 10 bashyinguwe bari mu kigero cy’imyaka 9 na 11 y’amavuko, Umubare munini muri bo wigaga mu mwaka wa 3 w’Amashuri abanza.

Abatuye muri uyu Midugudu yegereye Nyabarongo,  bavuga ko kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, abantu 20 bamaze kuburira Ubuzima muri  Nyabarongo.

UPDATE: Hamenyekanye amazina y’abana 10 barohamye muri Nyabarongo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.