Muhanga: Hari gusibwa ibirombe byambitswe ubusa n’abanyogosi

Umuganda wabareye mu rugabano ruhuza Umurenge wa Nyamabuye ni uwa Muhanga, mu Mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Gifumba Umurenge wa Nyamabuye.
Abahatuye bifuje ko hashyira Uburinzi bufite intwaro

 

Ni Umusozi wacukuwemo amabuye y’agaciro n’abo bita abahebyi barawutaganyura ahari ibiti hasigara hambaye ubusa.
Kuri uwo musozi kandi hagaragaraga iyangirika rikabije ry’ibidukikije kuko aho bacukura ayo mabuye, hari hatangiye gusatira ingo n’imirima by’abaturage baturiye ibyo birombe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude , yabwiye abaturage kwirinda kujya mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yanabasabye kwitandukanya n’abantu bishoye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batabiherewe ibyangombwa kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo, ubw’abagenzi babo ndetse bikanangiza ibidukikije.
Ati“Ndasaba ko mutugereza ubu butumwa ku bantu nk’abo bacukura mu buryo butemewe bakangiza ibidukikije.”
Uwari uhagarariye Ingabo Capt Fabrice Ntaganira, asaba abaturage kwirinda kujya mu bikorwa byo gucukura amabuye mu buryo butemewe kuko usibye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, byangiza ibikorwaremezo birimo impombo z’amazi abaturage bakoresha mu Mujyi wa Muhanga.
Bamwe mu baturage bavuga ko aha hantu hagombye gushyirwaho uburinzi bufite intwaro kuko iyo inzego zije guhagarika abo bahebyi bazitera amabuye, abasivili bo bakabakubita.
Umwe yagize ati “Ubucukuzi butemewe bwanze gucika muri aka gace, ntabwo tuzi impamvu gusa inzego zishyireho Uburinzi.”
Mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, Imirenge 11 yose icukurwamo amabuye y’agaciro, ariko iyo ukoze isesengura cyangwa ukabaza Ubuyobozi bw’Akarere bukubwira ko umubare w’abafite ibyangombwa byemewe uri hasi cyane.
Ahenshi mu hacukurwa ayo mabuye, usanga hibereyemo abanyogosi batabifitiye ibyangombwa.
Bamwe bakavuga ko hari ukuboko kwa bamwe mu bayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye babyihishe inyuma.
Inzego zitandukanye zifatanije n’abaturage mu gikorwa cyo gusiba ibirombe
Hari hashize imyaka irenga 10 abahebyi bacukura mu buryo butemewe bakanangiza ibidukikije
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga