Muhanga: Perezida w’abamotari arashinjwa kurigisa miliyoni 20Frw

Bamwe mu Banyamuryango ba Koperative y’abamotari (COTRQVEMOMU) bashinja Senyundo Gérard waboyoboraga kugurisha inzu no kunyereza imisanzu bifite agaciro ka Miliyoni 20 y’u Rwanda.

Abaganiriye ni UMUSEKE ni bamwe mu bamotari bahagarariye bagenzi babo barenga 1000 babarizwa muri iyi Koperative iherereye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.

Abo bavuga ko kubagurishiriza iyo mitungo Senyundo Gérard yabikoze mu ibanga ashingiye ku myanzuro Leta yafashe yo gusesa amakoperative y’abamotari.

Kimonyo Mathias umwe muri abo bamotari avuga ko iyo inzu yayigurishije miliyoni 9 kandi igihe bayiguraga baratanze agera kuri miliyoni 12 hakaba hashize imyaka irenga 20.

Ati “Twamenye ko yanyereje n’imisanzu twatangaga buri kwezi, kandi abikora nta nteko rusange yateranye ngo ibyanzure”.

Kimonyo yongeyeho ko uyu mugabo ushinjwa kunyereza imitungo y’abanyamuryango yakoze urutonde rwa baringa rw’abantu batari abanyamuryango ashyiramo n’imyirondoro y’abapfuye.

Ati “Yafashe abo bantu abajyana mu Mujyi wa Kigali kubagabagabanya ayo mafaranga iyo mitungo yanyereje kugira ngo byitwe ko yayahaye abanyamuryango.”

Nsanzimana Vincent avuga ko atari ku nshuro ya mbere imitungo y’abamotari inyerezwa muri ubu buryo, kuko uko Ubuyobozi bwagiye busimburana ari nako bwagendaga bwiba Koperative imitungo babaregera Inkiko bagafungwa igihe gitoya bakagaruka babigambaho batasubije abanyamuryango iyo mitungo.

Ati “Yabeshye abo baguzi ko inzu yacu iri mu ideni ayigurisha abyita ko ari icyamunara.”

- Advertisement -

Gusa Nsanzimana avuga ko bafite amakuru ko uwayiguze nubundi ari Senyundo ari nayo mpamvu bitamenyekanye cyangwa ngo bisakuzwe ijya kugurishwa.

Aba bose bavuga ko batakambiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bandikira Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative(RCA) bakaba batarabasubiza kugeza ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abo bamotari bagomba kwihutira gutanga ikirego mu bugenzacyaha byihutirwa kugira ngo uwo bakeka kunyereza imitungo yabo, akurikiranywe n’amategeko kandi aryozwe ibyo yanyereje.

Ati “Ndabagira inama yo gutanga ikirego vuba natwe turabafasha kugira ngo iyo mitungo igaruzwe.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu Senyundo Gérard abamotari bashinja, yamaze gufatirwa mu Mujyi wa Kigali ariko nta rwego rw’Ubuyobozi bwari bwabyemeza.

Aba bamotari kandi bavuga ko inzu yabo Senyundo yagurishije ifite imiryango 4 ikodeshwa, amafaranga y’ubukode uyu mugabo bashinja yayafataga mu ntoki nkuko babyemeza.

Inzu y’abamotari Senyundo Gérard ashinjwa kugurisha

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Muhanga