Musenyeri Mbanda yongeye “kuvumira ku gahera” Abatinganyi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana GAFCON, Musenyeri Laurent Mbanda yagaragaje uburyo gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina ari umugambi ugamije gusenya umuryango, asaba Abakirisitu kwikomeza ku ijambo ry’Imana.

Musenyeri Mbanda Laurent (wa mbere uhereye iburyo)

Musenyeri Laurent Mbanda yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023 ubwo yafunguraga ku mugaragaro igiterane cya Africa Haguruka cyabaga ku nshuro ya 24.

Ni igiterane cyatangiye kuwa 23-30 Nyakanga 2023, cyitabirirwa n’abavugabutumwa baturutse hirya no hino muri Afurika, n’Abakisiritu bo mu itorero Zion Temple Celebration Center ryagiteguye n’abandi batandukanye.

Mu bitabiriye iki giterane harimo umuyobozi wa Authentic Word Minisitries na Zion Temple, Apostle Paul Gitwaza, Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, Bishop Rugagi Innocent wari umaze igihe avuye mu Rwanda, Apostle Linda Gobodo wo muri Afurika Y’Epfo, Rev . Pastor Henry Mugisha wo muri Uganda, Dr Philip IGBINIJESU wo muri Nigeria n’abandi batandukanye.

Musenyeri Laurent Mbanda ubwo yafunguraga iki giterane yibanze cyane ku nyigisho zo ku misozi irindwi arizo Idini, Ubucuruzi, Uburezi, umuryango, politiki, imyidagaduro n’itangazamakuru.

Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda yigishaga ashingiye ku nsanganyamatsiko y’iki giterane igira iti “Afurika ni nde mutoza wawe?”.

Musenyeri Mbanda Laurent avuga ku muryango, yatangaje ko kuri ubu uri ghura n’ibibazo bitandukanye bigamije kuwusenya birimo n’abaryamana bahuje ibitsina.

Yagize ati “Iyo tuvuga umuryango ibi bintu byateye by’abatinganyi (LGBTQ) ni ibiki? byo  byashyiriweho kugira ngo bisenye imiryango yacu. Byashyiriweho kugira ngo bidutere kuvangirwa, ni ubuyobe burenze ubwenge. Reka tugarukire ijambo ry’Imana, umugabo n’umugore,, naremwe nk’uko Imana yabaremwe”

Yakomeje agira ati “Bene Data mureke kurebera kure,r eka turebere mu byanditswe. Ibyanditswe Isi irimo guta, ibyanditswe amahanga ari kugenda hirya yabyo,twe tubireberemo.Reka ijambo ry’Imana turyegereze imitima yacu. Ijambo ry’Imana ribe ipfundo ry’ibintu byose.”

- Advertisement -

Akomoza ku musozi w’uburezi yavuze ko “Imana ariyo mutoza, itanga icyerekezo cyaho ugomba kujya. Reka Afurika tuyigarure. Mureke duhindukirire Imana, duhindukirire ukemura ibibazo.Tugomba kuba abantu bazana impinduka,tugomba kwemerera Imana kudukoresha.”

Musenyeri  Mbanda muri iki giterane yakomoje kandi ku bahora mu masengesho bakareka gukora.

Ati “Dukeneye abadusengera ariko dukeneye no guhaguruka tugakora.Iyo mutagira icyo mukora ntabwo mwari kuba mwicaye aha(avuga ahabereye igiterane).Ndahamya ko mwahagurutse mukaza gushaka ubu butaka.Imana irashaka abagabo n’abagore bafite ibikorwa bifatika.Ibikorwa bishingiye ku kwizera,no kwizera gushingiye kuri ya soko nababwiye.(Imana).

Inshuro nyinshi  uyu mukozi w’Imana yagaragaje ko Itorero Angilikani ry’u Rwanda ritazigera ryemera ubutinganyi, akagaragara anenga Musenyeri wa Canterbury ifatwa nk’Icyicaro cy’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Justin Welby wemeye ibikorwa byo guha umugisha abasezeranye mu mategeko babana bahuje ibitsina.

Ubwo Diyoseze ya Canterbury yabyemezaga, Musenyeri Mbanda yagize ati “Kimwe mu bintu yasezeranye aba Arikiyepiskopi habamo ibintu bine, icya mbere ni ukurinda itorero, icya kabiri ni ubumwe bw’abakirisitu, icya gatatu ni ukuri, inyigisho z’itorero zishingiye ku ijambo ry’Imana, iyo ibyo abitannyemo aba yikuyemo.”

Musenyeri Mbanda yavuze ko ubutinganyi “ari icyaha, ntidukwiriye gutinya kuvuga ko rwose ari icyaha, ntidukwiriye gutinya kuvuga ko ari ukunyuranya n’amategeko y’Imana.”

Musenyeri Mbanda anenga uburyo ubutinganyi bukomeje guhabwa intebe hirya no hino ku isi ,akavuga ko abemera Imana bakwiye gukomera ku ijmbo ryayo.

Dr Paul Gitwaza ushumbye Zion Temple yashimiye abaje mu giterane Afurika Haguruka
Abitaniriye igiterane bari buzuye umunezero binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana
Abaririmbyi bafashije benshi guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zitandukanye

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW