Ni jyewe nyirabayazana – Umutware w’Abakono mu ruhame asaba imbabazi

Kazoza Justin uheruka kwimikwa nk’Umutware w’Abakono bigateza impagarara, ari mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bagaragaye mu ruhame basaba imbabazi – iby’ubutware bwe yasabwe kubyiyambura.

Umunyemari Kazoza Justin yasabye imbabazi ku bwe no ku bw’abantu avuga ko yatumiye muri kiriya gikorwa cyo kwimika umutware w’Abakono

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bagera kuri 800 bahuriye ku cyicaro cy’iryo shyaka kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umwe mu bitabiriye iriya nama yabwiye UMUSEKE ko inama yagurutse ku itangazo RPF-Inkotanyi yasohoye tariki 18 Nyakanga, 2023 yamagana igikorwa cyakozwe n’abiyise ko bahagarariye Abakono bagashyiraho umutware witwa Kazoza Justin.

Uyu Kazoza Justin yavuze ko ibyabaye batari bazi ko byagera ku rwego byagezeho.

Aasaba imbabazi, Kazoza Justin ati “Mu by’ukuri ni jyewe nyirabayazana niba ari ko nabyita, (benshi baraseka), mbere na mbere nkaba nsaba imbabazi, nsaba imbabazi Nyakubahwa Chairman, ni ugushimangira kuko ubundi yarazimpaye, nkaba nsaba imbabazi umuryango (RPF-Inkotanyi), nkasaba imbabazi abanyamuryango bandi nashyize mu makossa.”

Kazoza yavuze ko bakoze amakosa nubwo nta kintu kibi bari bagamije, ariko ngo batandukiriye ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ikosa rya mbere ni ukudashishoza, ikosa rya kabiri ni ukutareba kure ndetse nk’uko n’abandi babigarutseho no kwibagirwa amateka yacu, tukajya mu bintu twita ko ari byiza ariko mu by’ukuri bitewe n’ubushishozi buke twagize bishobora gusubiza igihugu cyacu ahabi.”

Yavuze ko yizeza Chairman w’umuryango RPF-Inkotanyi n’Abanyamaryango bose ko atazongera kugwa mu gikorwa nka kiriya.

ISESENGURA

- Advertisement -

Abandi basabye imbabazi barimo Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance, Bishop John Rucyahana na Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew.

Gen James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, yavuze ko igikorwa cyamenyekanye bitewe n’abasirikare bakitabiriye, ariko na bo ubu bakaba barahanwe.

Ku wa 09 Nyakanga, 2023 nibwo Abakono bahuriye muri Hotel i Muasanze mu Kinigi bimika umutware.

Iki gikorwa cyamaganiwe kure na RPF-inkotanyi mu itangazo yasohoye tariki 18 Nyakanga, 2023 ivuga ko kitajyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ndetse ivuga ko izahana abanyamuryango bayo bagiteguye n’abakigiyemo.

Abakomeye bagiye kwimika “umutware w’Abagogwe b’Abakono”, ubu bari he?

Hon Nyirasafari Esperance Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda na we yasabye imbabazi

UMUSEKE.RW