Perezida Ali Bongo yatangaje ko aziyamamariza manda ya 3

Kuri iki Cyumweru Perezida Ali Bongo wa Gabon yatangaje ko aziyamamaza mu matoa ya Perezida ataha, akaba ari manda ya Gatatu azaba ahatanira.

Perezida Ali Bongo wa Gabon aziyamamariza manda ya 3

Amatora ateganyijwe tariki 26 Kanama, 2023. Perezida Ali Bongo Ondimba imbere y’imbaga y’abantu bamushyigikiye yatangaje ko aziyamamaza bakomera amashyi icyarimwe.

Uyu mugabo w’imyaka 64 ni we uhabwa amahirwe menshi yo kuzakomeza kuyobora igihugu.

Abatavuga rumwe na we bacitsemo ibice, abagera kuri 20 bamaze kuvuga ko na bo baziyamamaza buri wese ku giti cye.

Igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire ni tariki 11 Nyakanga, 2023.

Umuhango wanyuze Live kuri Facebook ya Perezida Bongo, yagize ati “Ntangaje ku mugaragaro ko ndi umukandida.”

Ali Bongo Ondimba yatorewe kuyobora Gabon bwa mbere mu mwaka wa 2009 nyuma y’urupfu rwa Se, Omar Bongo Ondimba, wari umaze imyaka 41 ku butegetsi.

Mu mwaka wa 2016, Ali Bongo yongeye gutsinda amatora ya Perezida.

Kandidatire ya Perezida Bongo biteganyijwe ko yemezwa kuri uyu wa Mbere n’ishyaka rye Parti démocratique gabonais (PDG), rifite ubwiganze mu Nteko ishinga Amategeko, ndetse rikaba rihabwa amahirwe yo kuzatsinda amatora y’Abadepite azabera rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.

- Advertisement -

Kwemeza kandidatire ya Bongo bisa n’umuhango nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibivuga, kuko ishyaka rye rimaze umwaka rimusaba ngo aziyamamarize manda ya 3.

UMUSEKE.RW