Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville.

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, yakiriye mugenzi wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso  uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Denis Sassou Nguesso yakiriwe n’itorero urukerereza

Ku isaha ya saa sita n’igice (12h30) nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali yakirwa mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu.

Perezida Kagame yari kumwe n’itsinda ririmo abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uRwanda,Dr Vincent Biruta,Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente,Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda ,Dr JeanChrysostome Ngabitsinze, , umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n’abandi .

Ni mu gihe ku ruhande rwa Repubulika ya Congo yari kumwe n’abarimo ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda Guy Nestor Itoua.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibibihugu byombi bagirana ibiganiro mu muhezo nyuma habe ibiganiro byaguye biza kuba birimo n’intumwa z’ibihugu byombi, bikurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru.

U Rwanda na Congo Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza muri Diporomasi. Ni umubano watangiye mu 1982.

Perezida Denis Sassou Nguesso ategerejwe mu Rwanda

- Advertisement -

AMAFOTO/RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW