Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Caraïbe guhuza imbaraga na Afurika

Perezida Kagame yasabye ibihugu bya karayibe(Caraïbes) ghuza imbaraga n’ibya Afurika, kugira ngo abaturage  batera imbere.

Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanyye kugira ngo ibihugu bigire iterambere

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga mu 2023, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes iri kubera muri Trinidad and Tobago.

Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda ni umwe  bayobozi b’ibihugu by’amahanga batumiwe muri iyi nama yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango uzwi nka ‘CARICOM’ ushinzwe.

Perezida Kagame yahuriyeyo n’abandi bayobozi batandukanye  barimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Bushinwa, Hua Chunying n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo rye Perezida Kagame  yagaragaje ko gukorera hamwe ari kimwe mu bisubizo byazanira iterambere ibihugu.

Yagize ati “Ntabwo twajyaho ngo dutuze,tunenga abandi ku bibazo byacu, harimo n’ingaruka twiteza ubwacu.Ikibanze ni ukwibaza uko tuyobora ibihugu byacu, tugerageza kubaho neza nkuko tubyifuza kandi dushingiye ku muco wo kubazwa inshingano.Nk’ibihugu bito, tugira imbaraga iyo dukoreye hamwe mu miryango yacu y’akarere,duhuza ubukungu bwacu ndetse n’ibikorwaremezo byacu.

Akomeza agira  ati “Kubakira ku bufatanye mu miryango y’akarere tubarizwamo,bigaragaza ko turi mu murongo mwiza w’ubufatanye mu karere hose.Ibyo bikorohereza urujya n’uruza rw’abantu, hakurwaho inzitizi n’izindi mbogamizi mu bijyanye n’ingendo.”

Mureke dukorere hamwe, Afurika na Caraïbe, ubwacu twakwikorera  byiza n’abaturage bacu.Niduhuza imbaraga,nta numwe wasenya ibyo. Ni dukora byinshi by’ingenzi, bizatugirira inyungu twese.”

 Perezida Kagame yakomoje ku bijyane n’imihindagurikire y’ibihe, agaragaza ko hakenewe ishoramari rijyanye no guhangana nabyo.

- Advertisement -

Akomeza ati “Turi kubona impinduka mu biganiro ku rwego rw’Isi ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.Ibihugu nk’ibi byacu ntabwo bikora amafaranga. Iyo duhuye n’ibihe bidasanzwe twaka inguzanyo, mu gihe bamwe muri twe tutagifite amahirwe ku nguzanyo ifite inyungu iciriritse.

Ibipimo by’Umuryango w’Abibumbye ku ngaruka zitandukanye n’ibindi bipimo, bigaragaza ibikenewe mu buryo bw’umwuhariko ku bihugu bito by’ibirwa kandi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Muri Afurika dufite ibihugu nk’ibirwa bya Seychelles mperutse kugira amahirwe yo gusura muri iyi minsi. Nabyo bifite imbogamizi zimeze nk’izi zijyanye n’ishoramari mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe nk’ibyo mufite muri Caraïbe.

Perezida Kagame yibukije abagize uyu muryango ko bagomba guharanira kwigira,no kwishakamo ibisubizo, badategereje inkunga.

Ati “Amafaranga ntabwo ari  buri kimwe, dushobora guharanira kwishakamo ubushobozi ubwacu,tudategereje ko  hari uza kudufasha cyangwa kudutera inkunga.

CARICOM ni Umuryango uhuriyemo ibihugu 15 byo ku Mugabane w’Amerika no mu Nyanja y’Antalantika, icyicaro cyawo kikaba giherereye i Georgetown muri Leta ya Guyana.

Iiyi nama yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango uzwi nka ‘CARICOM’ ushinzwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW