Perezida Ndayishimiye yaganiriye na Xi Jinping w’uBushinwa- AMAFOTO

Perezida w’uburundi,Ndayishimiye Évariste yabonanye na Perezida w’uBushinwa Xi Jinping, baganira ku ngingo zirebana n’uko ibihugu byombi byarushaho kunoza ubufatanye.

Ndayishimiye Évariste yabonanye na Perezida w’uBushinwa Xi Jinping

Perezida Ndayishimiye yagiriye uru rugendo mu Bushinwa mu masaha macye avuye  mu Burusiya   mu nama n’abakuru b’ibihugu na  Afurika.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye mu Mujyi wa St Petersburg mu Burusiya kuwa Kane, igomba kurangira ku wa Gatanu, ntiyitabiriwe ku buryo buhambaye ugereranyije n’iyabaye mu 2019 kuko abakuru b’ibihugu byinshi bohereje ba Minisitiri babo.

Uretse Ndayishimiye Évariste w’uBurundi mu bandi bari bayitabiriye harimo uwa , Burkina Faso, Centrafrique, Uganda, Misiri, Comores, Mozambique, Afurika y’Epfo, Uganda, Zimbabwe, Cameroun .Congo brazaville n’abandi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’uBurundi ntabwo byatangaje icyo abakuru b’ibihugu by’uBushinwa n’uBurundi baganiriye.

Icyakora bavuze ko “Bahuye imbonankubone, baganira uko bashyira imbaraga mu bufatanye n’uBurundi mu bintu bitandukanye.”

Kuva aho Perezida Evaliste Ndayishimiye agiriye ku butegetsi,yashyize imbaraga muri diporomasi  n’ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi.

Yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

Ni nyuma y’amasaha macye Ndayishimiye avuye mu nama yahuje Afurika n’uBurusiya

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -