Perezida Paul Kagame yahaye integuza abadindiza Siporo y’u Rwanda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko agiye gushaka umwanya wo guhangana na buri muntu udindiza Siporo y’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yahaye integuza abadindiza Siporo y’u

Kuri uyu wa Kabiri guhera Saa cyenda z’amanywa, Umukuru w’Igihugu cy’u yagiranye ikiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, cyagarutse ku mateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda.

Muri iki kiganiro, Perezida Paul Kagame, yageze aho avuga kuri Siporo y’u Rwanda no ku bayishinzwe ariko bagira uruhare mu idindira rya yo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko agiye gushaka umwanya uhagije wo guhangana na bo.

Ati “Ubwabo ubona ko bafite imyumvire itari mizima. Icyo ndakivuga ntakinyuze ku ruhande. Na bo ngira ngo hakwiye kuzamuka abandi bashya. Hari ababimazemo imyaka byakabaye ari ikintu cyiza kuko kumara igihe ku kazi ukunda ukora birafasha, ariko iyo ukora byitwa ko ugakunda ariko ugakorana umuco utari mwiza, ubwabyo bigira ingaruka. Ntabwo ubona umusaruro uko bikwiye.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko usanga hari abatoza n’abandi bareberera Siporo y’u Rwanda babimazemo igihe, ariko aho gutanga umusaruro mwiza ahubwo bagakora ibidakwiye.

Ati “Abantu rero kuva cyera, iby’umupira aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije, guha abakinnyi ibisabwa ahubwo bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa gutanga bituga, ukuntu bazatugira umusifuzi. Icyo kigatwara nka mirongo itanu ku ijana y’ibikwiye kuba bikorwa. Ntaho uwo mukino wajya no ku gihugu ubwacyo nta hantu cyagana muri uwo mukino.”

“Ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bigomba guhagarara. Nagiye njya mu bindi byinshi, nta bwo nigeze mbona umwanya uhagije ariko ubu ndumva nzashaka umwanya wa byo ngahangana na byo nk’uko hari n’ibindi umuntu usanga duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza ubwo nzaba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.”

“Mbatumyeho bicye, nari ntarabizamo. Ubwo nimbijyamo, nta bwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo, bijyaho bikaba ari byo bikoreshwa mu Gihugu cyanga mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho. Ngasanga ni ibintu biri aho bidakwiriye kuba bikoreka. Ndabyumva, mu minsi ishize nagiye mbyumva ariko ntabwo nigeze mbijyamo ariko ndaza kubijyamo. Abakoresha ibyo baze kuba banyiteguye, ndaza kurwana na bo kandi barabizi ko iyo ufite umuco mubi uratsindwa byanga bikunze”

- Advertisement -

Ni kenshi hakunze kuvugwa idindira rya Siporo muri rusange, ariko byagera mu mupira w’amaguru ho amarira akaba menshi.

Abumvise iri jambo bose, bahise bagira akamwenyu n’icyizere cyo kuba wenda abakunzi ba Siporo mu Rwanda baba bagiye kubona ibyishimo bamaze igihe barabuze.

UMUSEKE.RW