Perezida Putin yahuye na Prigozhin uyobora abacanshuro ba Wagner

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Putin na Prigozhin

Kuri uyu wa Mbere Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Dmitry Peskov yatangaje ko Perezida Putin yahuye n’abayobozi ba Wagner Group barimo Yevgeny Prigozhin.

Putin na Prigozhin

Yevgeny Prigozhin yavuzwe cyane tariki 23 Kamena, 2023 ubwo ingabo ze zavaga ku rugamba muri Ukraine zikinjira mu Burusiya zivuga ko zigiye gukuraho ubuyobozi bwa Ministeri y’Ingabo.

Nyuma y’amasaha make, Yevgeny Prigozhin yavuze ko yahisemo kureka icyo gikorwa ndetse asaba abarwanyi be gusubira inyuma.

Umunyamakuru Edavrd Shasnokov uri i Moscow, yabwiye UMUSEKE ko Dmitry Peskov umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, yavuze ko inama yahuje Perezida Putin n’abayobozi ba Wagner yabaye tariki 29 Kamena, 2023 ariko ntiyagira byinshi atangaza.

ISESENGURA KURI IBI BYABAYE

Dmitry Peskov yavuze ko Prigozhin, ari mu bayobozi 35 bitabiriye inama yabereye mu Biro bya Perezida Putin i Moscow.

Yavuze ko Putin yahawe amakuru ku ntambara ibera muri Ukraine, n’ibijyanye no kwivumbura kw’abarwanyi ba Wagner kwabaye tariki 23 Kamena, 2023 ariko nyuma y’amasaha make abarwanyi ba Wagner bakisubiraho.

Nyuma y’ibihano byari byatangajwe ko bizafatirwa Prigozhin, bigizwemo uruhare na Perezida wa Belarus, Uburusiya bwavuze ko Alexander Lukashenko ibyo birego bikuweho.

- Advertisement -

Ubu nta we uzi aho Prigozhin ari. Ku wa Kane washize nibwo Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yavuze ko Prigozhin wari wahungiye mu gihugu cye yasubiye mu Burusiya.

BBC ivuga ko yakurikiranye urugendo rw’indege yatwaye Prigozhin, isanga koko muri Kamena, 2023 uriya mugabo yaravuye muri Belarus ajya mu Burusiya.

UMUSEKE.RW