MUHANGA: Abakorera Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) babwiye abaturage ko kwangiza Ibidukikije bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu, ariko bikanahanwa n’amategeko.
Ibi babibwiye abatuye mu Kagari ka Ngaru Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Bahereye ku Nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukijije n’ibindi byaha by’inzaduka”.
Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga, Nyirimigabo Vénuste avuga ko mu Mirenge 12 igize aka Karere, 11 muri iyo icukurwamo amabuye y’agaciro kandi abakora muri ubu bucukuzi usanga hari bamwe bangiza amashyamba ndetse hakaba n’ababukoramo batarabiherewe ibyangombwa.
Nyirimigabo akavuga ko usibye abo, hari abandi baturage batwika imbagara kandi bitemewe.
Ati “Turabibutsa ko ibihano bihabwa uwangije ibidukikije ari imyaka 3 y’igifungo.”
Uyu Muyobozi yabwiye abaturage ko ikwigisha abaturage aribyo biza ku isonga, ibihano bikaza ku mwanya wa 2 kuwanze kubahiriza amategeko arengera ibidukikije.
Umuyobozi wungirije wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Kagarama Silas avuga ko 90% by’abakora ibyaha bitandukanye bakurikirana usanga ari abantu batagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye.
Ati “Abo nibo usanga bakoresha ibiyobyabwenge, cyangwa ibindi byaha, turabagira inama yo kureka izo ngeso.”
Gatabazi Fèlicien wo mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru avuga ko hari abana batarageza imyaka y’ubukure bata amashuri bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciiro bitwaje ubukene buri mu miryango, barimo n’umwuzukuru we.
Ati “Hari bamwe mu babyeyi banga kuvuga abangiza ibidukikije kubera amasano ya bugufi bafitanye, cyakora imbaraga Ubuyobozi bwashyize muri iyi gahunda yo gusubiza abana mu mashuri imaze gutanga Umusaruro.”
Avuga ko urubyiruko rumaze gusogongera ku mafaranga ava mu mabuye y’agaciro batabireka kandi ko nta “mubyeyi wakwikora mu nda ” arega umwana we.
Muri ubu bukangurambaga RIB yakiriye abafite ibibazo by’amakimbirane n’akarengane muri uyu Murenge, kuko Serivisi zayo bakenera zibari kure ugereranyije n’aho batuye.
Ku munsi wa 2 abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha kandi barakorana ibiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Rongi hafi y’Ishyamba rya Cyimeza rya Busaga.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga