Rubavu: Abahuye n’ibiza batujwe mu nzu z’agatangaza, bavuga imyato KAGAME

Imiryango 142 yari yarasenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, yatujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, uherereye mu Murenge wa Rugerero (Rugerero IDP Model Village), wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 18.

Umudugudu w’ikitegererezo wo mu Murenge wa Rugerero watashywe

Ni Umudugudu watashywe kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023, ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, watujwemo  imiryango 110 isanga 32 yari isanzwe ihatuye.

Rubavu ni Akarere gaheruka kwibasirwa n’ibiza ahanini bishingiye ku mugezi wa Sebeya, byasenye inzu nyinshi ndetse abaturage bamwe bakahasiga ubuzima.

Mu byishimo byinshi, abatujwe muri uyu Mudugudu, barashimira perezida Paul Kagame wabahinduriye ubuzima.

Imanishimwe Marie Josee yavuze ko yanejejwe no kuba agiye kuryama agasinzira nyuma yaho asenyewe n’ibiza.

Yagize ati “Byaturenze, twishimiye ibyo umusaza perezida wa Repubulika yadukoreye, byaturenze, turabona ari amateka. Ku giti cyanjye njye byandenze kubera ko ibihe nanyuzemo birakaze, birababaje ariko twabyitwayemo neza turihangana, dutegereza ko azatwibuka, iyi saha yatwibutse.”

Yakomeje agira ati “Ibintu byo kuzerera byavuyeho,ibintu byo guheka matera byavuyeho,tugiye kuryamatwabishimye.”

Undi muturage witwa Mugabo Anicet, yagize ati” Mbere na mbere ndabanza gushimira umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame uhora adutekerereza igihe cyose, adutekerereza umunyarwanda ko agomba kuba mu mibereho myiza, kandi amaze kubigaragaza mu ngeri nyinshi cyane. Yaricaye aratekereza abohora igihugu, ubu ari kubohora n’abanyarwanda kandi azakomeza akibohore.”

Yongeraho ko bazaharanira gusigasira ibyagezweho baharanira gufata neza ibikorwaremezo begerejweho.

- Advertisement -

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero wubatswe na Minisiteri y’Ingabo/Inkeragutabara, imirimo ikagenzurwa na Gasabo 3D Design Ltd, naho Ikigo cy’Iguhugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) gihagarariye Leta y’u Rwanda mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mirimo.

Ugizwe n’ibyiciro bibiri, Icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu nini (blocks) eshatu zigeretse gatatu (G+3).

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’ibikorwaremezo nk’imihanda, Ikigo mbonezamikurire y’abana (ECD), agakiriro, isoko n’ ivuriro ry’ibanze rya Muhira, amashanyarazi, amazi, ikibuga cy’imikino y’intoki, ubwiherero rusange, umurima w’imboga n’imbuto n’ibindi.

Hari inyubako ebyiri nini aho umuryango umwe uzajya uba ufite inzu irimo ibyumba bibiri, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero, imbere mu nzu.

Hari indi nyubako yatujwemo imiryango 32, aho umuryango uhabwa ifite icyumba kimwe n’ibindi byose birimo ubwogero, ubwiherero, igikoni, uruganiriro ndetse n’ibaraza ry’imbere mu gikari n’inyuma aho abayibamo bazajya basohokera.

Ibyo byose byiyongeraho na telefoni zigezweho (smart phones) bahawe.

Muri uyu Mudugudu hari imihanda yubatse hagati, ukagira n’ahantu hisanzuye, ibigega bibika amazi, hari kandi n’ikigega ku buryo abaturage bashobora kuyavoma.

Ni umudugudu kandi ufite isoko ricuririzwamo ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, hakaba harimo n’Ikigo Nderabuzima.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW