Ruhango: Abarerera mu ishuri AMIZERO bagize icyo basaba Leta

Bamwe mu babyeyi barerera mu Ishuri ribanza rya ‘Centre Scolaire Amizero’ bifuza ko Ubuyobozi bw’Akarere ka bubaha ubutaka bazaguriraho inyubako z’Amashuri kuko aho abana bigira habaye hato.

Abiga mu Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Amizero mu birori byo gusoza umwaka

Iki cyifuzo cyo gusaba ubutaka bw’aho bazagurira Ishuri, bamwe mu babyeyi bakivuze ubwo mu birori byo gusoza umwaka w’amashuri.

Umuvugizi w’Umuryango utari uwa Leta ‘Tureribibondo” akaba ari nawe Uhagarariye iri Shuri mu buryo bw’amategeko Uwamuhawe Aloyisie avuga ko inyubako ubutaka Ishuri ryubatseho ari buto cyane ugereranije n’umubare w’abanyeshuri bahiga kuri ubu.

Uwamuhawe akifuza ko Ubuyobozi bubafasha kubabonera ahandi bubaka nkuko n’ubwo ishuri riteretseho ari Akarere kabubahaye.

Ati “Badufashije baduha ahandi twagurira inyubako z’ikigo, kuko dufite inzozi zo kwagura no kongera ibyumba by’Amashuri kubera umubare munini w’abanyeshuri dufite.”

Uyu Muvugizi avuga ko ku ruhande rw’Ishuri hari inzu n’ubutaka by’Akarere baheraho ndetse byaba ngombwa Ishuri rikahagura.

Gahamanyi Nathanaêl wavuze mu izina ry’ababgeyi, avuga ko uko imyaka igenda ihita indi igataha ari nako ireme ry’uburezi muri iki Kigo rirushaho kuzamuka.

Ati “Intego nyamukuru yatumye dushinga Ishuri yari ukugira ngo tworohereze abana bakoraga ingendo ndende bajya cyangwa bava kwiga mu mashuri ari kure y’Umujyi.”

Uyu mubyeyi akavuga ko kuba riri mu Mujyi wa Ruhango rwagati, abaryigamo bakanatsinda ku rwego rushimishije, byatumye umubare urushaho kwiyongera.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye UMUSEKE ko nta raporo bafite y’abo babyeyi igaragaza ko inyubako z’amashuri zababanye ntoya.

Ati “Nta butaka Akarere kakigira kuko ubuhari bucungwa na Minisiteri y’Ibidukikije, gusa mubabwire bandikire Akarere tuzasusuma ubwo busabe ni biba ngombwa babuhabwe.”

Ishuri Centre Scolaire Amizero kuri ubu rifite abanyeshuri barenga 800 mu mwaka w’amashuri y’incuke n’abanza.

Ubuyobozi bw’ikigo bukavuga ko bwifuza kwagura inyubako bugatangiza imyaka 6 y’amashuri yisumbuye no kongera ibyumba abo mu mashuri banza bazajya bigiramo.

Gahamanyi Nathanaêl wavuze mu izina ry’ababyeyi

 

Nkurunziza Jean Marie umwe mu babyeyi avuga ko ireme ry’uburezi rimaze gutera imbere.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW