Ruhango yatije umukozi Akarere ka Nyanza wo gusiba icyuho cy’abafunzwe

Kamana Jean Marie wari Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Ruhango yatijwe Akarere ka Nyanza mu rwego rwo gusiba icyuho cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere n’Umuyobozi w’Imirimo rusange  baherutse gutabwa muri yombi.
Mayor Ntazinda Erasme avuga ko ifungwa ry’abayobozi 3 ryasize icyuho kinini ubu batangiye kukiziba

 

Mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Werurwe 2023 nibwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi Niyonshimye Olivier wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Nkurunziza Enock wahoze ari Umuyobozi w’Imirimo rusange(Division Manager) Uwambajimana Clément ushinzwe inyubako za Leta ndetse na Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya Leta.
Abo bose bashinjwaga ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro hakiyongeraho akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye iryo soko byateje Leta igihombo.
Mu Kiganiro n’abanyamakuru,  Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, abajijwe niba ifungwa ry’abayobozi 3 muri bane Urukiko rwari rukuriranye ritarasize icyuho mu kazi ka buri munsi no mu mitangire myiza ya serivisi, yavuze ko ingaruka zigaragaza ku buzima bw’Akarere no mu kazi ka buri munsi.
Ati “Ifungwa ry’aba bayobozi ryatugizeho ingaruka muri iyi minsi, ubu Akarere ka Ruhango kadutije Umuyobozi”.
Ntazinda avuga ko nubwo batijwe uwo Muyobozi ariko usanga bimuvuna kubera ko akora inshingano z’akazi kagombye gukorwa gukorwa n’abantu 2.
Mayor Ntazinda avuga ko nubwo iryo fungwa ry’abayobozi ryabayeho, ariko bakoze ibishoboka kugira ngo hatagira umuhigo usubira inyuma baziba icyuho.
Bamwe mu bakozi b’aka Karere babwiye UMUSEKE ko abo bayobozi bakimara gufungwa, bamaze ibyumweru 3 nta faranga na rimwe risohoka kuko nta mukozi wundi mu bari basigaye wari ufite uburenganzira bwo gusinya kugira ngo amafaranga abakozi bakenera asohoke.
Bavuga ko usibye amasoko yari yatanzwe mbere yuko bafungwa, nta soko rishya ryaba iryo kugura ibikoresho bitandukanye Akarere kongeye gutanga.
Umwe muri abo yagize ati “Ubu nibwo ibintu bitangiye gusubira ku murongo, kuko Umuyobozi w’Imirimo rusange (DM) twatijwe n’Akarere ka Ruhango afatanya inshingano ze ndetse n’iza Gitifu w’Akarere.”
Uyu mukozi avuga ko Umukozi ushinzwe amasoko ya Leta by’agateganyo yamaze gushyirwaho, uwari ushinzwe Inyubako za Leta akaba yarafunguwe ubu yasubijwe mu kazi.
Ntazinda avuga kandi ko ibyo abo bayobozi bakurikiranyweho babiharira Inkiko ko ntacyo babivugaho ahubwo ko abantu bakwiriye gutegereza ibizava mu Butabera barangije kuburana.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW