Ubuto bw’umuhanda uhuza Kigali n’Amajyepfo bubangamira abikorera

Bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragarije Inzego za Leta ko umubyigano w’ibinyabiziga n’umuhanda muto bakoresha bagiye mu Mujyi  Kigali bibangamiye ubuhahirane bikanadindiza akazi bakora.

Uyu muhanda ukunze kuberamo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu

Bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragarije Inzego za Leta ko umubyigano w’ibinyabiziga n’umuhanda muto bakoresha bagiye mu Mujyi wa Kigali bibangamiye ubuhahirane bikanadindiza akazi bakora.

Ibi babivuze mu nama Nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Muhanga, yabahuje na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo.

Nubwo ku murongo w’ibyigwa harimo gahunda zitandukanye za Leta, bamwe mu bikorera bo muri iyi Ntara bavuga ko babangamiwe n’umubyigano w’ibinyabiziga bikoresha Umuhanda uhuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Bavuga ko iyo bagiye kurangura, bibatwara amasaha menshi, batabariyemo kugaruka, bakavuga ko izo mbogamizi zose baziterwa n’ubuto bw’uyu muhanda.

Perezida w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal wavuze mu izina rya bagenzi be, avuga ko  iyo bagiye kurangura baba bifuza kudatinda mu Mujyi wa Kigali, bifuza guha serivisi nziza abakiliya no kubona inyungu y’ibyo bakora.

Ati “Muri uyu muhanda harimo imodoka zo mu bwoko bwa Camions nyinshi, zituma ibinyabiziga bigenda ku muvuduko wo hasi cyane, bikadindiza ubuhahirane bw’abaturage na serivisi nziza abikorera bagombaga guha abakiliya.”

Kimonyo avuga ko mu myaka yashize nko kuva Muhanga bakoreshaga isaha imwe gusa bakaba bageze mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko ubu aho izo nzitizi zitangiriye, basigaye bakoresha amasaha 2 bajyayo, noneho kugenda no kugaruka bikabafata amasaha yikubye kabiri.

- Advertisement -

Ati “Umubyigano w’ibinyabiziga ukunze kugaragara mu Murenge wa Runda ahitwa ku Ruyenzi cyane.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko hari gahunda Leta ifite yo gusana no kwagura umuhanda uhuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa  Kigali, mu gihe cya vuba.

Musabyimana avuga ko mu cyiciro cya mbere bazagura umuhanda uva mu Mujyi ukagera ahitwa Bishenyi kuko ariho hari ikibazo cy’umubyigano mwinshi utoroshye w’ibinyabiziga.

Ati “Umuhanda uva mu Ntara y’Iburasirazuba werekeza i Nyanza niwuzura uzoroshya urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda usanzwe uva i Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko hari n’imirimo yo gukora no kwagura Umuhanda uva mu Karere ka Karongi ugana i Muhanga ugeze ku rugero rwiza, akavuga ko uyu nawo uzatuma ibinyabiziga byatinyaga kuwukoresha ahubwo ugasanga bibyiganira mu yindi mihanda bigabanuka.

Iki kibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda, kimaze iminsi kigarukwaho n’abayobozi batandukanye, kuko mu myaka 3 ishize uwari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Mgr Mbonyintege Smaragde yigeze kukibwira Minisitiri Shyaka Anastase wigeze kuyobora MINALOC, icyo gihe amwizeza ko imirimo yo kuwusana igiye gutangira.

Gusa bamwe mu bakoresha uyu muhanda bakunze kwinubira umubyigano n’impanuka ziterwa n’imodoka nini zo mu bwoko bwa HOWO kuko ubwinshi bwazo bujya kungana n’umubare w’izindi modoka zisanzwe zihanyura.

Minisitiri Musabyimana avuga ko hari gahunda yo kwagura no gusana umuhanda Kigali-Amajyepfo
Kimonyo Juvénal avuga ko umubyigano w’ibinyabiziga n’ubutoya bw’uyu muhanda bibangamiye ubuhahirane

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga