Umugabo yapfiriye muri ‘lodge’ nyuma yo gufata imiti itera akanyabugabo

Polisi ya Uganda ivuga ko umugabo wafashe imiti itera akanyabugabo mu gihe cyo gutera akabariro yaje gupfira iruhande rw’umukunzi we.

Polisi ibuza abantu gukoresha bene iriya miti igihe hatizewe ubuziranenge bwayo

Byabereye mu gace ka Bukedi South mu karere ka Busia aho umugabo w’imyaka 30 wamenyekanye ku mazina ya Ouma Justus, wari umumotari yapfiriye mu nzu zicumbikira abagenzi zizwi nka ‘lodge’.

Uyu mugabo ni uw’ahitwa Buwaya, mu gace ka Bumunyi, hari ahitwa Masinya mu karere ka Busia.

Nyakwigendera ngo yari yafashe ku miti yongera ubushake mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, akaba yari amaranye iminsi itatu muri lodge n’umukunzi we witwa Auma Carolyne, w’imyaka 25.

Uyu mugore ngo yarabyutse saa kumi n’ebyiri mu gitondo (06h00 a.m), tariki 19 Nyakanga, 2023, asanga umukunzi we yashizemo umwuka.

Polisi yo mu gace ka Masinya yagejejweho ibyo byago, igera aho byabereye ndetse umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro ahitwa Masafu, biza kugaragaza ko yari yanyoye imiti (ibinini) byongera imbaraga mu gikorwa, bitera ikibazo umutima.

Ubutumwa bwa Polisi buvuga ko igira inama abagabo gashoboye gutera akabariro ko imwe mu miti bakoresha ngo ibongerere akanyabugabo itujuje ubuziranenge, bityo ikaba yashyira ubuzima mu kaga ku bayikoresha.

Polisi isaba buri wese ushaka gukoresha bene iriya miti, kubanza kuvugana na muganga wemewe akabagira inama.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -