Umujyi wa Kigali wagabanyije amafaranga ugenera amakipe arimo Kiyovu

Amafaranga agenerwa amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagabanyijwe ku kigero kinini.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwagabanyije ingengo y’imari yagenerwaga amakipe utera inkunga

Kugeza ubu, Umujyi wa Kigali ukomeje gutanga inkunga isanzwe itera amakipe bafatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga butandukanye.

N’ubwo iyi mikoranire ikiriho ariko, amafaranga agenerwa amakipe yose aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yamaze kugabanywa.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United, buri imwe yagenewe kujya ihabwa miliyoni 150 Frw ku mwaka. AS Kigali y’abagore yo, yagenewe miliyoni 90 Frw.

Amakipe akina imikino y’amaboko, ari yo Kigali Volleyball Club [KVC] na Espoir Basketball Club, buri imwe yagenewe kujya ihabwa miliyoni 35 Frw ku mwaka. Iyi ngengo y’Imari izatangwa kuri aya makipe yose, ingana na miliyoni 610 Frw.

Ubushize ubwo AS Kigali yajyaga mu marushanwa Nyafurika, yahawe miliyoni zigera kuri 500 Frw mu rwego rwo kuyifasha kubasha kuyitabira neza nta kibazo cy’amikoro igize.

Kuganyuka kw’amafaranga yagenerwaga AS Kigali, byatumye uwari umuyobozi wa yo, Shema Ngoga Fabrice yegura muri izi nshingano.

Kiyovu Sports izahabwa miliyoni 150 Frw ku mwaka

UMUSEKE.RW