Umunyonzi yegukanye moto mu isiganwa ryateguwe na ‘A Light to the Nations’

BUGESERA: Hakizimana Eric usanzwe ari umunyonzi mu Karere ka Bugesera yegukanye moto mu isiganwa ry’abanyonzi hagamijwe kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge, ryateguwe na A Light to the Nations yashinzwe na Ev Dana Morey.

Hakizimana Eric yicaye kuri moto yatsindiye yenekeye bagenzi be

Abandi begukanye imyanya myiza bahembwe igare, Telefoni zigezweho zigendanwa, ibahasha irimo amafaranga y’ishimwe ndetse na Bibiliya.

Byabereye mu isiganwa ryateguwe n’umuryango Mpuzamahanga w’Ivugabutumwa witwa A Light to the Nation washinzwe na Ev Dana Morey.

Ku ya 12 Nyakanga 2023, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera niho hatangiwe iriya pikipiki yegukanywe na Hakizimana Eric umaze imyaka ine mu bunyonzi.

Igihembo cye yagishyikirijwe na Ev Dana Morey n’abandi bakozi b’Imana ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata.

Hakizimana yishimiye iriya pikipiki ndetse avuga ko bitangaje ariko bikaba binashimishije kuba ari we wayitsindiye mu bitabiriye ririya siganwa.

Yagize ati ” Imikorere yanjye igiye guhinduka cyane kuko kunyonga igare biravuna cyane, ntabwo nzongera gukoresha imbaraga nyinshi ntwara abagenzi.”

Hakizimana wenekeye bagenzi be mu bilometero 40 avuga ko agiye gushaka ibyangombwa bya moto kugira ngo ahite yinjira mu kimotari.

Murwanashyaka Bosco, Umukozi w’Akarere ka Bugesera Ushinzwe Urubyiruko na Siporo yabwiye UMUSEKE ko bugarijwe n’ibibazo birimo ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’inda zitateganijwe, bigatuma abenshi bishora mu bitagira umumaro n’iterambere ryabo rikadindira.

- Advertisement -

Avuga ko ari ibibazo bikomoka mu miryango aho bamwe mu babyeyi babana mu makimbirane bikagira ingaruka ku bana.

Murwanashyaka avuga ko amadini n’amatorero agira uruhare rukomeye mu gufatanya na Leta mu guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko kugira ngo rutere imbere ruzi n’Imana.

Yagize ati “Iyo umuntu yagize amahirwe yo kubona ubutumwa bwiza n’imibereho irahinduka, umusaruro urahari amadini n’amatorero afasha Akarere guhindura imibereho y’abaturage.”

Ev Dana Morey yavuze ko mu kugarurira Imana abazimiye, batirengagiza n’ibikorwa bizamura Umukristo kugira ngo abashe kumva ubutumwa bwiza atekanye.

Yagaragaje ko batewe ishema n’uko isiganwa ryagenze by’umwihariko asaba uwegukanye moto kuyibyaza umusaruro ufatika.

Yagize ati “Iyo ni impano ishobora guhindura ubuzima bwe kuko umuntu watwaraga igare akaba ageze kuri moto ku munsi umwe mu irushanwa rimwe, ni ikintu cyiza cyane.”

Abitabiriye isiganwa bose bahawe Bibiliya ndetse basabwa kwakira Yesu Kristo kugira ngo azabayobore mu isiganwa rigana ijuru kuko bisaba kuyoborwa n’Imana.

Urubyiruko kandi rwasabwe gukoresha amahirwe bahabwa mu bikorwa byo kwiteza imbere no kugendera kure ingeso mbi.

Hasuwe ndetse hanagurwa ibikoresho birimo n’ibyo kurya byo gufasha ikigo cy’abana bafite ubumuga bizabafasha mu gihe cy’umwaka wose.

Ku wa 14-16 Nyakanga 2023 kuri Stade y’Akarere ka Bugesera hazabera igiterane cy’imbaturamugabo ariko kizabanzirizwa n’igiterane cy’abagore mu gitondo cyo ku wa 13 Nyakanga 2023.

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene, uzwi nka Bosebabireba ndetse na Rose Muhando wo muri Tanzaniya bategerejwe muri iki giterane cy’amateka.

Uwabaye uwa kabiri muri iri rushwanwa yahembwe igare rishya rizamufasha mu kazi ke ka buri munsi
Abitabiriye isiganwa basabwe kugendera kure ingeso mbi
Umuyobozi wa A Light To The Nations Africa Ministries, Dr Ian Tumusime na Ev Dana Morey n’uwegukanye isiganwa
Hakizimana avuga ko agiye gushaka ibyangombwa byo gutwara moto akajya atwara abagenzi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Bugesera