EXLUSIVE: Umusirikare w’u Rwanda yarasiwe muri Centrafrica

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Central African Republic

Igisirikare cy’u Rwanda kihanganishije umuryango w’umusirikare warasiwe muri Centrafrica, urupfu rwe rwabaye ku wa Mbere tariki 10 Nyakanga, 2023.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Central African Republic

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyababajwe n’urupfu rw’umusirikare wa RDF wari mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic (MINUSCA), wishwe arashwe.

Itangazo rivuga ko ku itariki 10 Nyakanga, 2023 ari bwo uriya musirikare yarashwe ari ku kazi ko gucunga umutekano ahitwa Sam- Ouandja, mu Ntara ya Haute- Kotto, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Central African Republic.

RDF ivuga ko yamaganye kiriya gitero yivuye inyuma ikaba yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, n’inshuti ze bakoranaga mu butumwa bw’amahoro.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko gikomeje intego zacyo zo kurinda abasivile mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA, kimwe no mu bundi butumwa bw’amahoro burimo ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi bukuriye MINUSCA bwatangaje ko mu bakoze kiriya gitero batatu barashwe barapfa, umwe afatwa ari muzima.

IBITAVUGWA KU RUPFU RW’UMUSIRIKARE W’U RWANDA

UMUSEKE.RW

- Advertisement -